Itsinda ry’abashakashatsi mpuzamahanga ryavumbuye ubwoko bushya bwa Virusi burenga 5 500 mu mazi y’inyanja zitandukanye zo ku Isi nyuma yo gufata ibipimo bigera ku bihumbi 35 mu mazi yo hirya no hino ku migabane itandukanye.
Itsinda ryakoraga ubushakashatsi ryibandaga ku kureba Virusi zihuriye ku isanomuzi izwi nka RNA bitewe n’uko bivugwa ko kugeza none abahanga muri siyansi bataramenya byinshi kuri ubu bwoko ugereranyije n’ibimaze kumenyekana ku zihuriye ku isanomuzi risanzwe rimenyerewe nka ADN.
Ubushakashatsi bwo kuri iyi nshuro kandi bwakozwe hibandwa cyane ku busesenguzi buboneka hifashishijwe mudasobwa aho byagaragaye ko virusi zo mu cyiciro cyitwa “phylum”, abashakashatsi bazihaye izina rya “Taraviricota” ndetse Matthew Sullivan wo muri Kaminuza ya Ohio ari na we wayoboye ubu bushakashatsi, avuga ko izi virusi zabonetse mu nyanja zose, zifite icyo zisobanuye mu rusobe rw’ibinyabuzima.
Abashakashatsi bavuze ko kuvumbura Traviricota ari intambwe ifatika yatewe mu bushakashatsi bwari busanzwe bukorwa kuri virusi zihuriye ku isanomuzi izwi nka RNA aho izi virusi zizwiho kuba zimaze imyaka ibarirwa muri za miliyari ziyubaka.
Ibyavuye mu bushakashatsi kandi byitezweho gutanga umurongo mushya w’ubumenyi ku byerekeranye n’izi virusi mu rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.