Kaminuza ya Radboud yo mu Mujyi wa Nijmegen mu Buholandi, yashyizeho uburyo butamenyerewe bwo kwitekerezaho, aho yacukuye imva umuntu aryamamo mu gihe runaka agatekereza ku bimufitiye umumaro kuruta ibindi.
Iki gitekerezo cyo gucukura iyi mva yahawe izina rya “purification grave” cyazanwe n’iyo kaminuza mu 2009, aho umunyeshuri ashobora kuyiryamamo mu gihe cy’amasaha atatu, agatekereza ku bintu by’ingenzi mu buzima.
Kujyana telefoni, igitabo cyangwa ikindi kintu cyakurangaza kigatuma utitekerezaho neza ntibyemewe.
Iki gitekerezo cyatangijwe mu mushinga w’imyaka ibiri w’iyi kaminuza waje kurangira mu 2011, ariko nyuma mu 2019 abanyeshuri bakongera gusaba ko iyo mva isubizwaho kuko yagiye itanga umusaruro mwiza mu kwitekerezaho.
Icyo gihe, Kaminuza ya Radboud yatangaje isubizwaho ry’iyo mva, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Yagize iti “Kuva ingingo y’urupfu no kwitekerezaho ikomeje kugarukwaho mu biganiro, twacukuye indi mva mu busitani aho ushobora kuryama.”
Gusa, icyo gihe iyi kaminuza yavuze ko noneho umuntu ari we ufite amahitamo y’iminota cyangwa amasaha yamara aryamye muri iyo mva yitekerezaho.
Mu mushinga w’iyo kaminuza wo kuva muri 2009 kugeza muri 2011, abantu 39 gusa ni bo bakoresheje iyo mva mu kuyiryamamo bakitekerezaho.
Kuva yakongera gucukurwa muri Nyakanga 2019, abantu benshi bitabiriye kuyijyamo ngo bagerageze kumva itandukaniro ryo kwitekerezaho uri ahandi hantu no kubikorera mu mva, ukanyuzamo ukiyumvisha uko bimera gusatira urupfu.
Umwe yagize ati “Mu gihe kugaragara k’urupfu bisenya ubuzima bwa muntu, kurutekerezaho byo biramukiza.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko gufata umwanya utekereza ku rupfu no kuba uzapfa, bigira ingaruka nziza ku mitekerereze ya muntu kuko acishwa bugufi na byo, agatangira guha agaciro byinshi birimo n’abamuzengurutse.