Imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi mu Bwongereza yahamagaje imyigaragambyo yihutirwa hanze ya Ambasade y’u Rwanda i Londres mu cyumweru gitaha yamagana kohereza mu Rwanda abasaba ubuhunzi.
Nk’uko amakuru abitangaza, ngo nibura abasaba ubuhungiro 17, barimo abenegihugu ba Siriya, bamenyeshejwe n’ibiro bya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ko bazoherezwa mu Rwanda ku ya 14 Nyakanga. Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, abigaragambya ngo bazahamagarira abategetsi b’u Rwanda kureka amasezerano bagiranye n’u Bwongereza nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Morning Star.
Iyi myigaragambyo yahamagajwe n’umuryango uharanira ubutabera (Movement for Justice), ufatanyije n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Impunzi z’Abanya-Irak n’umuryango w’impunzi z’Abanya-Afghanistan, Afghans Beyond Borders.
Umukangurambaga Karen Doyle, ufasha abantu bashobora koherezwa mu gihugu cy’Afurika y’iburasirazuba, u Rwanda, yavuze ko bahisemo kureba abategetsi b’u Rwanda kuko hari “impande ebyiri z’aya masezerano” bavuga ko “atari aya kimuntu.”
Ati: “Uruhande rw’u Rwanda rwagerageje kuyagaragaza mu rwego rwo gutabara imbabare, bahangayikishijwe n’ishusho yabo kubera ko bagamije gukurura ba mukerarugendo.”
“Ibyo bivuze ko dukeneye kwibanda ku gutuma u Rwanda ruhagarika aya masezerano, rukagaragaza ko ari icyaha cyibasira inyokomuntu”.
Ati: “Nidushobora kumvisha u Rwanda kubivamo, nta bindi bihugu biri ku murongo wo gutwara amafaranga y’amaraso y’u Bwongereza muri aya masezerano asenya neza uburenganzira bw’ubuhungiro mu Bwongereza.”
Doyle yavuze ko abigaragambyaga bazasaba kandi Arsenal FC kureka amasezerano yo gutera inkunga ubukerarugendo yagiranye na guverinoma y’u Rwanda kubera kwirukana abasaba ubuhunzi.
Ibi kandi bije mu gihe havugwa ko bamwe mu barebwa n’icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda batangiye kwiyicisha inzara. Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo izaba saa kumi z’umugoroba ku ya 8 Kamena hanze ya Ambasade y’u Rwanda iherereye, 120-122 Seymour Place, London.