Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2022 hazagwa imvura nyinshi idasanzwe ugereranije n’iyari isanzwe igwa muri uku kwezi bityo abaturage bagomba kwitwararika mu byo bakora byose mu buryo bwo kwirinda ibiza bishobora guhitana abantu.
Mu gihugu hose hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hejuru, izaba iri hagati ya milimetero 0 na 250, izibanda mu gice cy’Amajyepfo y’Iburengerazuba.
Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi na Nyaruguru no mu majyepfo y’Uturere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Huye na Gisagara. Mu tundi turere hazaba hari imvura iri hagati milimetero 100 na 150 ndetse no hagati ya 50 na 100. Mu Karere ka Nyagatare niho hatazagaragara imvura nyinshi kuko izaba iri hagati ya milimetero 0 na 50.
Meteo Rwanda kandi yatangaje ko iyi mvura izaterwa n’inkubi y’umuyaga uturuka mu gice cy’amajyepfo cy’inyanja y’Abahinde.
Mu Rwanda hazumvikana umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda. Ku kijyane n’ubushyuhe Intara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, no mu karere ka Rusizi niho hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 30.
Bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe muri Gashyantare ishobora guteza ingaruka ku mirimo yo gusarura no guhunika imyaka, Meteo Rwanda yasabye abahinzi kwitwararika no gushyiraho uburyo bwo gusarura no guhunika imyaka itangijwe n’imvura.
Basabwe kandi kubyaza umusaruro imvura irimo kugwa, bategura imirima yabo hakiri kare, kugira ngo imvura y’igihembwe cy’ihinga cya 2022 B nigwa bazahite batera.