Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajyanye mu nkiko Ikigo cya Apple, kubera kurenga ku mategeko agamije guteza imbere ipiganwa rinyuze mu mucyo ku isoko ‘Antitrust lawsuit’, aho ishinjwa kuba nyamwigendaho, binyuze mu bikorwa byayo bibogamira imikorere y’ibindi bigo biba bihanganye.
Intumwa Nkuru ya Leta muri Amerika, Merrick Garland, yavuze ko bashinja Apple “kwiharira isoko rya telefoni zigezweho, bigatuma ihora ihiga ibigo bihanganye atari uko ibikwiye, ahubwo ari uko irenga ku mategeko, ibintu bigomba guhinduka.”
Leta ya Amerika, ivuga ko Apple igora ibindi bigo bikora za porogaramu na serivisi zyiitangirwaho bigatuma abantu bakoresha iPhone basigara nta mahitamo bafite uretse ayo gukoresha izigenwa na Apple gusa.
Ni ibihe birego byamuritswe na Minisiteri y’Ubutabera?
Dosiye ya paji 88 yamurikiwe urukiko rw’igihugu ruherereye i New Jersey, ikubiyemo ibirego biri mu byiciro bitanu, bya Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko Apple, idakomorera porogaramu zimwe z’ibindi bigo ngo zikoreshwe muri telefoni zayo, ibintu binyuranyije n’amategeko kandi bigahungabanya ipiganwa ku isoko.
Icya mbere Apple ishinjwa ni uko amabwiriza ya App Store, akumira porogaramu nyinshi zishobora gutuma iPhone zigira uburyo bw’imikoranire n’izindi telefoni zisanzwe nk’iza Android n’izindi. Izi zirimo nk’izohereza ubutumwa n’izindi.
Apple kandi yashinjwe kutorohereza abakora porogaramu z’imikino yo ku ikoranabuhanga n’izindi zifashishwa mu kureba amashusho, bigatuma kuri App Store, habonekaho nke zemeye kugendera ku mategeko yayo, bigatuma abakoresha iPhone, bahendwa cyangwa bagategereza ko izi porogaramu zigenda zongerwaho.
Ikindi cyagaragajwe ni uko nta buryo buhari bwizewe bwita ku mutekano w’amakuru bwo kohererezanya ubutumwa hagati ya iPhone n’izindi telefoni nk’ubwa iMessages. Itegeko rivuga ko hagomba kubaho imikoranire hagati ya porogaramu zose zikoreshwa mu koherereza ubutumwa hatitawe kuri nyirayo ‘interoperability’.
Apple kandi yashinjwe kutorohereza abakiliya bayo ku bikoresho byayo, aho Amerika yavuze ko kugira ngo Apple Watch ikore neza bisaba kuba ufite iPhone, kuko ugerageje kuyihuza n’indi telefoni hari bimwe bidakora neza cyane ntibe yakora burundu.
Ubwo iyo udafite iPhone, gukoresha isaha za Apple biba ingorabahizi kandi bitagakwiye.
Ikindi Amerika yashingiyeho ijyana Apple mu nkiko, ni uko ikumira porogaramu z’ibindi bigo zifashishwa mu kwishyura ‘digital wallets’, muri telefoni zayo za iPhone, bigatuma abazikora basigara nta yandi mahitamo bafite uretse gukoresha Apple Wallet.
Apple yagiye ihura n’ibirego nk’ibi ku Mugabane w’i Burayi no muri Aziya.
Apple ni kimwe mu bindi bigo bine bikomeye ku Isi birimo Amazon, Meta na Google, bifite agaciro karenga miliyari 1000 z’amadorali ya Amerika. Byose byagiye bishinjwa kwiharira isoko, bikagira ingaruka ku bindi bigo bitanga serivisi zimwe.