Ku munsu w’ejo hiriwe hacicikana amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’ingabo za DR Congo ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi aho igisirikare cya Congo cyatangaje ko ari abasirikare b’u Rwanda barenze umupaka bakinjira muri Congo.
Aya makuru yaje kunyomozwa n’ambasaderi w’u Rwanda muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho yavuze ko nta mirwano yabaye hagati y’ingabo z’ibi bihugu byombi ko ibiri kuvugwa atari byo.
Yagize ati: “Nta kwinjira kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC gushoboka mu gihe nta makimbirane cyangwa ngo ibiganiro bibe byananiranye hagati y’ibihugu byombi. Nta cyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.”
Yavuze ko icyabaye ari abasirikare b’u Rwanda bari bakurikiye abacuruzi ba magendu bari bari guhungira muri Congo maze umwe akarenga umupaka akinjira muri iki gihugu ariko atabigambiriye cyane ko aho bari bari bigoye kumenya umupaka nubwo nawe atageze kure ko ari metero nkeya yibeshyeho.
Ingabo za Congo ngo zahise zimuta muri yombi ariko nta kurasana kwabayeho ariko ngo hashobora kuba habaye kurasa mu kirere.
Ati “Abazi aho hantu basobanukiwe neza ko bigoye gutahura umupaka hatabayeho gushishoza. Ndibwira ko habayeho kurasa mu kirere ku ruhande rumwe cyangwa ku rundi ariko nta mirwano yabayeho. Abanyarwanda bari ku butaka bwabo, Abanye-Congo na bo bari muri Congo.”
Ambasaderi Karega yashimangiye ko ibihugu byombi nta kibazo bifitanye, nta makimbirane ashingiye ku mipaka ahari ahubwo ko icyabayeho ari ukutumvikana kubera ikosa ryo kutamenya aho imirongo itandukanya ibihugu byombi iherereye; nta kindi kibyihishe inyuma.
Umuvugizi w’Ibikorwa byo kurwanya imitwe y’Inyeshyamba, Sokola2, Lieutenant-Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yemeje ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC muri metero 200 ariko ko atabyiyumvisha kuko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, bikorana ubucuruzi, bigenderana ndetse mu mpera z’icyumweru gishize RwandAir yatangije ingendo za Kigali-Goma.