Mu gihe hashize igihe kinini aborozi bororeye mu nkengero ry’ishyamba rya Gishwati-Mukura batabaza bavuga ko hari igisimba batazi kibarira inyana z’imitavu kugeza ubu kikaba kitari cyamenyekana mu gihe gikomeje kurya amatungo yabo.
Ku mu nsi w’ejo inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zirimo RDB, inzego z’umutekano na Guverineri w’intara y’iburengerazuba bagiranye n’ubuyobozi bw’uturere dukora kuri irishyamba cyane cyane Nyabihu bafashe imyanzuro itandukanye irimo iyo gushaka uko icyo gikoko cyafatwa ndetse no kurinda inka z’abaturage.
Umwe mu myanzuro y’iriya nama nk’uko Guverineri Habitegeko yabitangarije Radiyo Rwanda, ni uko “RDB igomba kumenya inyamaswa yica amatungo y’abaturage bakayifatira umwanzuro wo kuyijyanama muri Parke zizitiye cyangwa bakareba ikindi cyakorwa.“
Yakomeje avuga ko ubu hashizweho Camera (trap camera) kuri iryo shyamba ndetse ko hari ibisimba bamaze kubona bikekwa birimo: Impyisi, ingunzu, n’imbwa z’ishyamaba. Habitegeko kandi akomeza avuga ko basaba RDB kongera izo trap camera ndetse bakanakoresha imitego isanzwe bifashishije abaturage bazi kuzitega zigafatwa ari nzima.
Guverineri Habitegeko yakomeje avuga ko umuturage wafatanya na RDB agatega umutego akaba yafata icyo gikoko ko yahabwa agahimbazamusyi bityo icyo gikoko kikajyanwa mu yandi ma parike azitiye.
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iriya nama harimo ko RDB n’uturere bagomba gufatanya gukurikirana amadosiye y’ibirarane by’abaturage batarishyurwa amatungo yabo na SGF, bakishyurwa vuba.
Mu mikoro bahawe harimo ko “Inyana z’imitavu zibasirwa n’inyamaswa zigomba kubakirwa ibiraro. Abashumba bagomba gukora uburinzi ku matungo yabo, ntibayate ku gasozi ngo bigendere ari na byo bituma n’abajura baza kuyiba.”
Ikindi aborozi basabwe ni uko ugize ibyago inka ye ikaribwa n’inyamaswa agomba guhita atanga report kugirango afashwe kwishyurwa, ariko nanone abaturage bakibutswa gushyira amatungo yabo mu bwishingizi kugira ngo bunganirwe.