Mu Karere ka Huye hari abagabo bahohoterwa n’abagore babo bakabihisha kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwirinda gusekwa n’abaturanyi.
Abagabo baganiriye na RBA bagaragaje ko iryo hohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye binyuze mu kubabwira amagambo abahoza ku nkeke, ubusinzi ndetse n’ubusambanyi.
Umwe mu bagabo ufite abana bane yavuze ko amaze imyaka 15 ahohoterwa n’umugore.
Mugenzi we utuye mu Murenge wa Gishamvu na we yatanze ubuhamya agaragaza ko amaze imyaka isaga umunani, akorerwa ihohoterwa.
Kimwe n’abandi bagabo mu Karere ka Huye bavuga ko abagore muri iki gihe badatinya no kubakubita bafatanyije n’abana babyaranye.
Aba bagabo bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye ngo bahisemo kwicecekera banga gusekwa n’abaturanyi babo ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze.
Nubwo bimeze bityo hari abo bagabo usanga barashyize imbere ihohoterwa bakorera abagore babo bitwaje imvugo zidakwiye zirimo ko ari abatware cyangwa umutwe w’urugo, ko nta mugore ukwiye kuvuga umugabo ahari.
Mu gukemura aya makimbirane, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa muri Huye biyemeje guhuza imiryango ifitanye amakimbirane ikaganirizwa binyuze mu matsinda ndetse kuva muri Kanama 2023, imiryango 223 yavuye mu makimbirane nyuma yo kuganirizwa mu matsinda.
Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Uburinganire Ushinzwe kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi hohoterwa, Rurihose Habiyaremye Florien, yasabye inzego zose zirebwa no kurwanya ihohoterwa gufasha abagabo bakumva neza ko na bo barikorerwa kuko iyo badafashijwe bigira ingaruka mu mitekerereze no mu miryango.
Ubushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho n’Ubuzima bwerekanye ko 45% by’abafite hagati y’imyaka 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa harimo n’irishingiye ku gitsina n’irikorerwa ku mubiri. Ni mu gihe abagore bangana na 23% n’abagabo bangana na 6% bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko 46% by’abagore bashatse na 18% by’abagabo bashatse, bahuye na rimwe mu ihohoterwa ririmo gukubitwa, irishingiye ku gitsina cyangwa irishingiye ku mitekerereze yo mu mutwe.