Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda ntibumva ukuntu mugenzi wabo Nkundineza Jean Paul yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho guhamagazwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, kugira ngo rukemure ikibazo cye.
Aba barimo Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio/TV10 wavuze ko ikibazo cy’uyu munyamakuru cyakabaye gikemurwa na RMC. Yagize ati: “Ariko ntekereza ko urwego rufasha abanyamakuru kwigenzura, RMC, rwakwikemurira kiriya kibazo cya Jean Paul Nkundineza.”
Ibi kandi byavuzwe na Samuel Baker Byansi umenyerewe mu nkuru zicukumbuye, wagize ati: “Ifungwa rya Jean Paul rifitanye isano na video yatangajwe ku muyoboro wa YouTube. Imyitwarire idakwiye ya kinyamwuga, nk’uko itegeko rigenga itangazamakuru ribivuga, ikemurwa na RMC mu kwigenzura.”
Bigendanye n’uko mbere y’uko Nkundineza atabwa muri yombi byavugwaga ko RMC yagerageje gukumira ko biba, umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph we yabajije ati: “RIB yafunze Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza azira amagambo yavuze kuri Miss Jolly nyuma y’urubanza rwa Prince Kid! Ko hari abagerageje gukumira ko byagera aha byaje kwanga gute?”
Nkundineza na we mu kiganiro yagiranye na BWIZA tariki ya 15 Ukwakira 2023, yagaragaje ko ihamagarwa rye ryatewe n’uko RMC ntacyo yamufashije.
Ati: “Ni ubwa mbere bantumyeho mu buryo buri official. Ariko ndamutse natumweho bikomoka ku nkuru nakoze, RMC iri aho, iri mu biro, cyaba ari igipimo cyiza cyo kureba agaciro ka RMC mu banyamakuru. Ejo nzitaba, ningira amahirwe nzagaruka. Nintanayagira kandi, nzaba ndi mu y’abagabo nk’abandi bose, nta kundi byagenda.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda kuri uyu wa 17 Ukwakira, yabajijwe impamvu uru rwego rutaretse ngo iki kibazo gikemurwe na RMC, asubiza ko byatewe n’uko Nkundineza yari yaraburiwe, akinangira kandi ngo ibyaha akurikiranweho bidafite aho bihurira n’amakosa y’umwuga.
Yagize ati: “Ni ibyaha yakoze ubwe ku giti cye, bidafite aho bihuriye n’amakosa y’umwuga. Rwanda Media Commission nk’urwego rushinzwe imyitwarire y’abanyamakuru rwaramuganirije, RIB yagiye itanga imiburo kenshi ku bantu bitwikira umutaka w’umwuga, bagakora ibyaha, tubasaba kubivamo gusa Jean Paul yahisemo kwinangira. Icyagombaga gukorwa nyuma y’uko yihanangirijwe kenshi, nta kindi usibye gukora icyo amategeko ateganya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yasobanuye ko uru rwego rwagerageje kuganiriza Nkundineza, rumusobanurira uburyo yakoze ibyaha ndetse runagerageza kumufasha ubwo rwari rumaze kumenya ko RIB yamuhamagaje, gusa ngo we ntiyabishakaga.
Yagize ati: “Itegeko icyo rivuga ni uko amakosa ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru arebwa na RMC. Ariko ntibikuraho ko hari ibyaha, umunyamakuru nk’undi Munyarwanda wese yakora, kandi akabiryozwa hakurikijwe amategeko mpanabyaha.”
Mugisha yakomeje ati: “Tukimara kumva case ya Nkundineza, twaramuganirije, tumusaba yuko ibyo yakoze, cyane cyane kuri iriya language yakoresheje ku rubanza rwa Prince Kid, yataka Miss Jolly, naramuganirije mwereka ko dukurikije amahame, hari ibyo yishe. Aho yakumvise ibyo mubwiye, we yahise ansubiza ati ‘Aba ngaba se bo babavugaho iki?’ Aravuga ba Kasuku n’abandi.”
Na none ati: “Ndamubwira nti ‘Wowe uri umunyamwuga, emera ucishe make tukubwire uko wabigenza’. Ati ‘Erega, n’iyo utakwirirwa umpamagaza, na RIB yampamagaje.’ Ni ko yansubije. Ngerageza kumwereka y’uko ndi kumufasha ariko abifata ukundi. Ejo ku wa Mbere, tukimara kumenya ko RIB yamuhamagaje, yagerageje kwegera Legal Aid Forum kuko dukorana mu gufasha abanyamakuru, dushaka kugira ngo tujye inama, iyo case arayihandolinga ate? Nagerageje kumuhamagara ndetse mugenzi wanjye ushinzwe amategeko amubwira ko nta ticket afite. Tubwiye abanyamategeko yuko bamudufasha kubera ko yabasanze, hari icyo bamuganiriza, telefone basanga yayikuyeho. Bigaragara yuko atashakaga ubufasha bwacu.”
Nkundineza afunzwe azira kwifashisha umuyoboro wa YouTube, akabwira Miss Mutesi Jolly ati: “Félicitation Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa Amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu ukora cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti ’enjoy’, uramugaritse nta kundi. Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo, ntabwo nagenda ntakakubwiye. Bimaze iki operasiyo yose wakoze? Tumuguhe umurye? Mutware”, akaba yarabishingiye ku kuba uyu mukobwa ari mu bafashe iya mbere mu kurega Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.
Guhera kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, Nkundineza afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Akurikiranweho ibyaha bitatu: gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho. Dr Murangira aravuga ko hari ibimenyetso bihagije kandi bidashidikanywaho bigaragaza ko uyu munyamakuru yabikoze.