Hirya no hino mu gihugu hari gukorwa umukwabu hafungwa insengero zitujuje ibisabwa,aya makuru Byoseonline ikaba yayamenye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024.
Aya makuru yo gufunga insengero akaba ashimangirwa na bamwe mu bakora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze,bamwe muri bo batangarije BWIZA ko barimo kuzifunga, ni abo mu Ntara y’amajyaruguru,Iburengerazuba n’Iburasirazuba.
Bimwe mubishingirwaho kugirango urusengero rufungwe
Insengero zubatswe inyubako zazo ntizuzure,kutagira imirindankuba,ubwiherero butujuje ibyangombwa,abayobozi batize cyangwa badafite ubumenyi mu bya Tewolojiya,kutagira Sound Proof,Parking,ibigega bifata amazi,ubukarabiro ndetse n’izifite umwanda.
Ibindi abantu bagomba kwitondera ndetse bakanagendera kure ni abantu bajya gusengera mu buvumo(Caves) n’abandi bajya gusengera aho bita mu butayu,munsi y’ibiti,ku misozi n’ahandi hatemewe.
Ibi ariko hari bamwe babyishimiye aho bavuga ko hari aho wasangaga insengero zubatse mungo,ugasanga zajyaga zibangamira umutuzo wabo.
Biteganyijwe ko urusengero rumaze gufungwa bahita baruha ibaruwa igaragaza ko rufunzwe ndetse bikamenyeshwa n’inzego z’ubuyobozi kugera ku rwego rw’umudugudu.
Amakuru BWIZA dukesha iyi nkuru ifite ni uko muri izi nsengero zifungwa harimo izizafungwa burundu kabone niyo zakuzuza ibisabwa mu rwego rwo kugabanya akavuyo n’akajagari by’insengero n’amadini bimaze kuba byinshi.