Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare b’iki gihugu barenga 10 baheruka kwicwa imirambo yabo ikajugunywa mu ruzi rwa Rusizi bazira kwanga kujya mu ntambara yo muri Congo Kinshasa.
Ingabo z’u Burundi kuri ubu zimaze amezi agera kuri abiri muri Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zagiye mu bikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara.
Radio Inzamba yatangaje ko abasirikare bishwe nyuma y’igihe bafunzwe ari abarenze ku mategeko bakanga kujya muri iriya ntambara.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko gifite amakuru gikesha inzego z’Igisirikare y’uko bamwe mu basirikare bishwe harimo abari bafungiye muri gereza ya Military Police, mu gihe abandi bari bafungiye ku biro by’iperereza by’ahazwi nka quartier ya 10 mu Ngagara.
Mbere y’uko aba basirikare bajya kwicirwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi ngo bajyanwe mu modoka eshatu ntibagaruka, zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa double cabine n’imwe yo mu bwoko bwa Coaster.
Amazina ya bamwe muri bo yatangajwe arimo uwitwa Caporal-Chef Havyarimana wakoreraga muri bataillon y’Ingabo z’u Burundi ya 421 wari ufungiye muri quartier ya 10.
Undi ni uwo ku rwego rwa 1er Classe witwa Ndayishimiye wakoreraga muri bataillon ya Military Police na we wari ufungiye ahazwi nka quartier ya 10. Barimo kandi Caporal-Chef Sindayihebura wakoreraga muri bataillon ya 412 na Caporal Niyonkuru wakoreraga muri bataillon ya 322.
Abasirikare bavugwa muri ubu bwicanyi barimo uwo ku rwego rwa Lieutenant Colonel witwa Nshamurwanko, umu Lieutenant witwa Hatungimana. Barimo kandi umu Adjudant-Chef witwa Ndihokubwayo Longin, Rémy Ndayisenga na Adjudant Havuginoti bakunze kwita ’Sage’.
Nta cyo Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza kwiyicwa ry’aba basirikare, dore ko kitanemera ko hari abasirikare bacyo baba bari ku butaka bwa RDC. Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain Tribert Mutabazi, aheruka gutangaza ko nta ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa ngo kuko aho zijya hose zigenda ku mugaragaro.