Abantu bahoberana mu buryo butandukanye haba guhuza imisaya, abandi ugasanga bahoberana bakandakandana imbavu gahorogahoro mu mugongo (cyane cyane abakecuru).
Ibi rero usanga abantu babikora bikabashimisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko hari imisemburo bikangura nkuko bitangazwa n’urubuga Healthline.
Dore ibyiza byo guhoberana
1. Kongera ubudahangarwa
Iyo uhoberana, bizamura ibyiyumviro byawe ukumva hari utuntu tukwirukanse, ibi rero bituma umubiri ufungura imisemburo irwanya indwara ikongera ubuzima bwiza maze ubudahangarwa bukazamuka.
2.Umunezero
Iyo uhoberana hari imisemburo irekurwa n’ubwonko, umwe muri yo ni umusemburo wa oxytocin umusemburo w’urukundo. Bituma wumva uguwe neza. Ibi bigabanya uburibwe, kwigunga, agahinda n’ishavu ndetse ukumva ikiniga cy’ibyishimo kirakuzuye.
3. Kongera umubano.
Cyane cyane ku babyeyi n’abantu bakundana, iyo muhoberana byongera ubushuti n’umubano hagati yanyu. Umwana ugukumbuye azaza ahite aguhobera (akuyambira) . ibi ni ikimenyetso cy’uko kuri we guhoberana byerekana umubano n’urukundo. Ni kimwe no ku nshuti.
4. Byongera ubusabane
Kwa kurekurwa kwa oxytocin bitera ibitekerezo byiza hagati y’abahoberana bityo muri rusange bigatuma ibyo muganiriye mubasha kubyumva kimwe kandi bitera ubusabane mu nshuti muri rusange.
5.Bituma uvuga make
Niba wishimiye umuntu, wishimiye ibyo akubwiye cyangwa agukoreye, muhobere. Byo ubwabyo bizavuga byinshi kurenza amagambo. Niba wakosheje akakubabarira, muhobere, niba aguhuurije, muhobere nko kumwereka ko wumva unyuzwe n’ibyo agukoreye.
6. Kongera urukundo
Iyo duhoberana ubwonko burekura umusemburo wundi witwa dopamine. Uyu musemburo ugenzura ibyerekeye imibanire, ibyishimo. Iyo uhobera uwawe kenshi, bituma arushaho 7. kugukunda no kugukumbura iyo utamuri hafi