Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru y’ifungwa ry’umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo wafungiwe i Burundi ariko habaho urujijo ku cyatumye afungwa.
Bimwe mu byakomeje kuvugwa, ni uko ngo yitambitse umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste ubwo yanyuraga mu nzira barimo bafatiraga amashusho ya komedi zabo.
Gusa amakuru y’imvaho, atangazwa na Ht Top tv, avuga ko ubusanzwe Nyaxo ajya mu Burundi, yari kumwe na mugenzi we bakorana uzwi nka Ramy Boy ndetse na murumuna we witwa Nyaxe ariko bagezeyo bahuye n’inshuti zabo z’Abarundi zigera kuri enye.Aba bose ngo bagiye mu Burundi ariko ngo baza gukorera amakosa ku kibuga cy’indege cya Merkior Ndadaye.
Amakuru avuga ko Nyaxo n’abo bagenzi be, bageze ku kibuga cy’indege bwije abashinzwe umutekano babaza icyo baje gukora, maze umwe avuga ko hari umuzigo baje gufata undi avuga ko baje gutegereza mugenzi wabo uvuye i Dubai.
Uko kunyuranya indimi ngo kwatumye abashinzwe umutekano babashidikanyaho.Gusa ntibabitinzeho babasabye kugaruka ku munsi ukurikiyeho habona dore ko ngo bwari bwije maze abo bahungu ntibabyumva neza batangira guterana amagambo ari nako bafata amatelefoni yabo batangira kwifotoreza ku kibuga.
Uku kwifotoza byari ukugirango berekane ko bagiye mu Burundi mu ndege nyamara ngo baciye ku butaka.Abashinzwe umutekano nabwo ngo bababujije kuhifotoreza maze umwe mu itsinda ryari kumwe n’uyu munyarwenya ahita ababwira nabi.
Iyo myitwarire yatumye inzego z’umutekano zitegeka ko bahita batabwa muri yombi bajyanwa kubazwa impamvu batitwaye neza.