Ku wa Mbere, tariki ya 30 Mutarama 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ikaba yafatiwemo ibyemezo byinshi birimo no kuba inama y’Umushyikirano yahawe itariki izabera.
Inama y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko Nshinga, ikaba buri mwaka iyobowe na Perezida wa Repubulika igahuriza hamwe abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, abanyamadini, abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023.
Inama y’Umushyikirano iheruka kuba mu 2019 ku nshuro ya 17 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego bigatuma mu 2020 itaba, mu 2021 byari byemejwe ko iba kuwa 22 Ukuboza 2022 ariko iza gusubikwa igitaraganya.
Ni isubikwa ryatewe nuko hari hafashwe ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zakuyeho amakoraniro ahuza abantu benshi, kubera ubwoko bushya bw’ubwandu bwa Covid-19 bwa Omicron.