Umutoza Torsten Spittler ari kumwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitabaje batarimo Hakizimana Muhadjili, kugira ngo bazamufashe mu mikino y’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Hakizimana ni umwe mu bakinnyi baba bitezwe cyane iyo hagiye guhamagarwa abakinira Ikipe y’Igihugu, ariko muri iki gihe bikomeza kugorana kuko urwego rwe rutarashimwa na Torsten Frank Spittler.
Mu kiganiro uyu mukinnyi wa Police FC, yagiranye na RBA yavuze impamvu akeka ko umutoza atamuhamagara, ko ahanini atari ikibazo cye ahubwo ari ukudahuza hagati yabo.
Ati “Hari abakinnyi benshi bahamagaye kandi batanakina, ni gahunda z’umutoza. Njye ku giti cyanjye nta kibazo kandi tutayikiniye [Amavubi] nta kibazo, icya mbere ni uko batanga umusaruro.”
“Ntabwo ntekereza ku guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, kandi ntabwo nasezeye kubera ko imyaka mfite ntabwo ari iyo gusezera. Igihe cyacu kizagera, ubu bivuze ko umutoza [Torsten Spittler] tudahuza buriya.”
Muhadjili aheruka guhamagarwa na Spittler ubwo u Rwanda rwiteguraga gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yahuriyemo na Bénin ndetse na Lesotho, ariko asezererwa mu mwiherero kuko urwego rwe rwari hasi.
Djibouti izakirira u Rwanda muri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira 2024.