Hari abagabo babiri bakomeye bari kuvugwa mu rubanza rwa Ishimwe Thiery uzwi nka Tity Brown aho umwe ari umushinjacyaha ukomeye undi akaba umu polisi ufite amapeti.
Ngo mu rubanza uyu mupolisi aba ahari yambaye imyenda ya gisivile kugira ngo amenye itekinika rikurikira ribambisha Titi Brown ndetse umucamanza we akagira uruhare mu gutinza urubanza rwa Titi Brown.
Ni mu gihe Titi Brown yafashwe habura iminsi iyatu gusa ngo abyinire mu gitaramo cyabereye muri BK Arena cyazanye Omah Lay kuwa 13 Ugushyingo 2021, akaba umubyinnyi umwe rukumbi mu Rwanda wabashije guhindura imibyinire mu muziki nyarwanda.
Umutangabuhamya wahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ubuhamya bw’akagambane Titi Brown yahuye nako kugeza ubu, yahishuye ibintu 4 abantu bagomba kwitondera mbere y’uko urubanza rwa Titi ruzasomwa kuwa 20 Nzeri 2023 agakatirwa igifungo cyangwa se agafungurwa.
1.UKUBOKO KW’ABA BAGABO BAKOMEYE N’ISANO BAFITANYE N’UMUKOBWA: Uyu utangabuhamya yavuze ko Titi Brown yafashwe huti huti ajya gufungwa binyuranyije n’amategeko u Rwanda rugenderaho. Yafashwe kuwa gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, bukeye bwaho kuwa 11 Ugushyingo ajyanwa ku Murindi, Kabuga. Weekend ivuyemo yari afitemo akazi ko kubyina mu gitaramo cya Omah Lay, kuwa 17 Ugushyingo yahise ajyanwa mu rukiko rw’ibanze kuburana ku ifungwa n’ifungurwa.
Icyakora itegeko riteganya ko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo: Ingingo ya 66 y’itegeko No 027/2029 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imuburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igena ko umuntu ukurikiranweho icyaha yakurikiranwa adafunze ari ihame.
Iri tegeko kandi riteganya ko umuntu ashobora gufungwa mu gihe hari impamvu zikomeye zirimo kuba yatoroka ubutabera, kuba yasibanganya ibimenyetso, gutera ubwoba abatangabuhamya n’izindi mpamvu zitandukanye.
Mu bugenzacyaha itegeko riteganya ko umuntu ukurikiranweho ibyaha afungwa iminsi 5. Ubushinjacyaha nabwo iyo bubonye iperereza ritararangira, butegeka ko umuntu amara iminsi 5 muri casho. Icyakora iyi minsi ishobora kongerwaho indi 5 itarenga.
Uyu mutangabuhamya kugira ngo agaragaze ko mubya Titi harimo akagambane, avuga ko yafashwe kuwa 10 Ugushyingo, noneho hatanabanje gukora iperereza kubera ko yahakanaga icyaha, ntibanajye kumupimisha kugira ngo barebe ko koko yaryamanye n’uwo mukobwa, tariki 17 Ugushyingo ahita ajyanwa mu rukiko.
Ubusanzwe ubushinjacyaha bwandika urupapuro rwitwa map busaba ko hongerwaho iminsi 5 mu gihe iperereza ritarasozwa, iyo ibimenyetso byamaze kuboneka hategurwa dosiye ikubiyemo ikirego.
Ubushinjacyaha nibwo bugena niba ikirego kijya mu nkiko cyangwa se ukurikiranweho gukora icyaha agataha. Urukiko ruburanisha ikirego ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi, Itegeko No 027/2029 ryo kuwa 19/09/2019 ritaganya ko Urukiko rufata umwanzuro ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa mu gihe kitarenze iminsi 3 y’akazi iburanwa ripfundikiwe.
Aha Umutangabuhamya we yavuze ko Titi Brown yamaze iminsi 44 (Ukwezi n’iminsi 14) kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro nyamara yakabaye yarahamaze iminsi 15 iteganwa n’amategeko irimo 5 y’Ubugenzacyaha, 5 y”ubushinjacyaha ishobora kongerwaho 5 ariko itarenga akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yakomeje avuga ko umugabo umwe ari umushinjacyaha ukomeye akaba avukana na se w’umukobwa Titi ashinjwa gusambanya atujuje imyaka. Umupolisi ufite amapeti uvugwaho kugumisha Titi muri gereza ni nyirarume w’umukobwa, bivugwa ko uyu nyirarume (Uvukana na nyina w’umukobwa) ari nawe wari ucumbikiye uyu mwana w’umukobwa igihe afatwa n’inda.
2.IGIHE INDA YAKURIWEMO N’IGIHE TITI BROWN YAFATIWE: uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko uyu mwana w’umukobwa yakuyemo inda Titi Brown atarafatwa. Aho yarwariye kwa nyirarume noneho ajyanwa kwa muganga asanga yarasamye, hari muri Nzeri 2021, bahise bategeka ko inda ikurwamo bityo wa mwana bamusaba ko yababwira uwo baryamanye. Umwana w’umukobwa ntabwo yari azi uwamuteye inda, noneho bakomeza kumubaza uwamuteye inda bamwizeza ko nta kibazo ari ukugira ngo bamumenye.
Umukobwa yavuze ko atamuzi, bigeze aho avuga ko yaryamanye na Titi Brown w’umubyinnyi kuwa 14 Kanama 2021, avuga ko yamenye ko atwite kuwa 4 Ukwakira 2021, ibi bikaba bisobanura ko yamaze amezi hafi abiri atwite inda atabizi, bikaba bitumvikana ukuntu wabura imihango ugatuza n’ababyeyi bagatuza. Uyu mutangabuhamya avuga ko Titi Brown bamwibikiye bategereza ko akazi ko muri BK Arena kagera agafatwa atategujwe.
Titi Brown ngo nyuma yo kubyina muri kiriya gitaramo yari kuzajya abyina muri buri gitaramo cyose kizajya kibera muri BK Arena. Ibintu byari kuba bibaye bwa mbere mu mateka y’Ababyinnyi b’abanyarwanda.
3.IMPAMVU UYU MUKOBWA YAVUZE TITI BROWN: umutangabuhamya yavuze ko Titi Brown yakorewe akagambane gateye ubwoba, kubera ko unarebye muri DM ye hari ama message yandikiranaga n’uyu mukobwa ashinjwa gusambanya agaragaza ko yamwandikiraga Titi akamwihorera. Bikaba birimo akagambane k’abanyeshyari batifurizaga Titi Brown ko atera imbere.
Yagize ati “ndabyibuka ubwo Titi Brown ubwo yajyaga kubyina muri AMASHU ya Chriss Eazy, icyo gihe Junior Giti yaje gufata Titi ngo bagende mu gufata amashusho noneho uriya mukobwa na we aba arahageze, nta mwanya Titi yamuhaye ahubwo bafashe amashusho magufi Titi ari kumwe n’uwo mukobwa na Giti wabafashe amashusho bahita bagenda Titi ajyana na Giti, rwose ntabwo bigeze baganira kuko Tity tari yamaze gukeka ko uriya mukobwa ashobora kuba ari gatumwa.”
Umutangabuhamya yakomeje avuga ko iby’aba BAGABO BABIRI BAKOMEYE bashaka kubambisha Tit bijyanye n’inshuro 5 urubanza rwasubitswe. Yavuze ko nyirarume w’uwo mukobwa ari umupolisi kuri stasiyo ya Polisi ya Muhima, ufite inyenyeri kandi ukomeye, akaba musaza w’uwo mwana w’umukobwa, uwo mugabo akaba ubwe yarivugiye ko Titi adateze gufungurwa kandi azakora ibishoboka byose Titi agahera mu gihome.
Uyu mutangabuhamya yahishuye ko mu manza za Titi Brown, uwo mu polisi aba ahari yambaye gisivire kugira ngo amenye uko arajya gucura andi mayeri agumisha titi Brown I Mageragere. Ngo ubwo uyu mukobwa yafatwaga ari we niwe wamujyanye kwa muganga bategeka ko inda ivamo huti huti. Inda yakuwemo kuwa 4 Ukwakira mu gihe Titi yatawe muri yombi kuwa 10 Ugushyingo 2021 nyuma y’ukwezi inda ikuwemo.
Undi wa kabiri ukomeye ni umushinjacyaha uvukana na se w’umukobwa, uruhare rwe rukaba urwo gutinza urubanza, kurusubika igihe cyose nta mpamvu kuko inshuro 5 rwasubitswe nta mpamvu yumvikana yigeze itangwa. Nyamara kuri Titi hagiye hahimbwa impamvu buri wese yatahura ko ari itekinika. Yagize ati “Nawe ibaze, hari igihe bigeze basubikwa urubanza bavuga ko dosiye yabuze.
Ibi ni urwenya gusa uburyo dosiye ibura, uruhare rw’uyu mushinjacyaha ni uburyo yifuza ko hazashingirwa ku buhamya aho gushingirwa ku bimenyetso bya gihanga byafashwe mu kigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFI) aribyo DNA.
Hari impamvu yigeze gutangwa n’ubushinjacyaha ko bategereje ibisubizo bya DNA, uyu mutangabuhamya yavuze ko ari urwitwazo rurimo akagambane kuko DNA ubundi yagakwiye gupimwa Titi agitabwa muri yombi, ariko bategereje gufata ibizamini tariki 3 Gicurasi 2023 ibisubizo biboneka kuwa 19 Gicurasi 2023 urubanza rushyirwa muri Nyakanga 2023.
HARI UBWO TITIY YATEGETSWE KUJYA GUFATWA IBIZAMINI BYA DNA KU NGUFU: Umutangabuhamya yagize ati “Umutima wa Titi urananiwe. Uzi ko yigeze kujya gupimwa kungufu akanga bakamufata akanga agashaka ko haza umunyamategeko we. Icyo gihe bashakaga kumujyana nta muntu ubizi yewe n’umunyamategeko we adahari, rero kuko yari afite ubwoba yarabyanze. Ni Ubushinjacyaha na gereza bamutegekaga kubikora gutyo kugira ngo bazamubeshyere ko yanze kujya gupimisha DNA noneho bazabone uko basubika urubanza iminsi myinshi kugira ngo ahere muri gereza.”
Ngo umunyamategeko wa Titi igihe cyose yashakiye kumenya igihe umukobwa yavukiye yararindagijwe kubera kwa kuboko kw’aba bagabo bakomeye. Ubundi kubera ko ku kirego nk’iki hakunzwe kuburana ku myaka y’umukobwa uvugwa ko yasambanyije, kuri Titi siko byagenze ngo kubera ko ukoze iperereza ushobora gusanga anarengeje imyaka, aho umunyamategeko yajyaga gushaka imyaka ye, akarindagizwa kuko nyina w’umukobwa yavugaga ko bagiye bimukamuka inshuro nyinshi kuburyo atapfa kumenya imyaka ye nyayo.
Ibi ntabwo bibaho kuko na Fridawus ku kibazo cya Ndimbati twaje gusanga yaravutse ku myaka itandukanye n’iyanditse ku indangamuntu ye. Bivuze ko imyaka y’uyu mukobwa nayo ikemangwa kandi yasoje amashuri muri 2021 mu gihe Titi yari arimo ahanahanwa nk’agatambaro k’umwana kari he. Uyu mukobwa ku indangamuntu ye handitseho tariki ya 1 Mutarama 2004, bivuze ko urebye mu gitabo bandikamo abavutse wasanga hari indi tariki yavutseho nk’uko byagenze kuri Fridawus wa Ndimbati-Bivugwa n’umutangabuhamya.
4.URUBANZA RWA TITI RWASUBITSWE INSHURO 5 NTA MPAMVU N’IMWE YUMVIAKANA: muri izo mpamvu zatanzwe zirimo gutegereza ibisubizo bya DNA, byaje bivuga ko Titi atanigeze asambanya uwo mukobwa nk’uko RFI yabigaragaje kuko Atari we wamuteye inda.
Uyu mutangabuhamya avuga ko mu mategeko y’u Rwanda nta muntu wakarengeje amezi 6 ataraburana urubanza rwe mu mizi, ariko titi we yagiye kuburana amaze umwaka n’amezi 5 I Mageragere. Icyakora uyu mutangabuhamya yavuze ko Titi aho ari I mageragere yamaze gutakaza icyizere kuko nta cyizere cy’ubutabera afite. Nubwo hari raporo ya RFI igira umwere Titi kuko atateye inda uriya mukobwa, ariko nihagendera ku buhamya bw’umukobwa na mama we nta kabuza azafungwa.
Ivomo: Imirasiretv