Raporo impuguke za Loni ziheruka gusohora igaragaza ko mu mwaka ushize umutwe wa ADF wapanze kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye, harimo no mu mujyi wa Kigali harimo n’igihe u Rwanda rwakiraga inama ya CHOGM.
Ni ibikubiye muri raporo ivuga cyane ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho na ADF ibarizwa ziriya mpuguke za Loni zasohoye ku wa 30 Ukuboza 2022.
Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze umuburo w’uko mu mujyi wa Goma hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba.
Mu nyandiko itanga umuburo iyi Ambasade yanyujije ku rubuga rwayo rwa Internet ku itariki ya 12 Gicurasi 2022, yavuze ko icyo gitero cyagombaga kugabwa ku bwato itatangaje bwagombaga guhaguruka ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu i Goma, isaba abaturage ba Amerika baba i Goma kwitwararika.
Iby’icyo gitero cy’iterabwoba cyanatanzweho umuburo n’abahagarariye dipolomasi y’u Bufaransa, mu itangazo ryo ku wa 17 Kamena 2022. U Bufaransa na bwo bwatanze umuburo w’uko hari ibyago byinshi by’uko i Goma hagabwa igitero cy’ubwiyahuzi.
Raporo y’impuguke za Loni ivuga ko amakuru izo mpuguke zavanye mu nzego za dipolomasi, iz’ubutasi ndetse no kuri umwe mu bakorana na ADF avuga ko uriya mutwe ufite inkomoko muri Uganda ari wo wagombaga kugaba biriya bitero byikanzwe i Goma.
Iriya raporo nk’uko Actualite.cd yabitangaje ivuga ko ubwato bwagombaga kugabwaho igitero ari ubwagombaga guhaguruka i Goma bwerekeza mu mujyi wa Bukavu. Ibimenyetso byakusanyijwe na ziriya mpuguke byerekana ko usibye icyo gitero, ADF yari yanateguye kugaba ibitero mu Rwanda, by’umwihariko mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali hagati y’itariki ya 20 n’iya 25 Kamena 2022.
Iby’ibyo bitero cyakora cyo ngo byaje gupfuba “nyuma y’itabwa muri yombi no kuburirwa irengero kuri benshi mu bakoranaga na ADF. Raporo y’impuguke za Loni yunzemo ko ziriya mpuguke zakiriye amakuru yizewe y’uko hari abarwanyi ba ADF muri kiriya gihe bari bamaze kugera i Goma mu rwego rwo gutegura ibitero ku Rwanda.
Amakuru avuga ko uwitwa Meddie Meddie Nkalubo ari we wari umuhuzabikorwa w’ibindi bitero Musa Baluku usanzwe ari umuyobozi mukuru wa ADF yari yateguye mu mijyi ya Goma na Bunia yo muri Congo; ndetse n’uwa Kampala muri Uganda.
Si ubwa mbere ADF igerageza kugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda
Ku itariki ya 1 Ukwakira 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu 13 mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021, bakekwaho gukorana na ADF. Abafashwe bari mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Umujyi wa Kigali.
Icyo gihe hanafashwe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi, sim card n’ibindi.
Ibyo bisasu ngo byagombaga guterwa ku nyubako ndende ya Kigali City Tower no kuri sitasiyo i Nyabugogo, “nubwo ngo imigambi y’ibanze yaje guhindurwa yari iyo kwibasira abayobozi b’Ingabo na Polisi by’u Rwanda.”
Meddie Nkalubo washyizwe mu majwi na raporo y’impuguke za Loni nanone ni we wari uyoboye umugambi w’ibitero byagombaga kwibasira Kigali. Nkalubo asanzwe ari umwe mu bantu bakomeye muri ADF haba mu icengezamatwara ndetse no mu buyobozi bw’uyu mutwe, mu ntara ya Ituri.
Ismael Niyonshuti, umunyarwanda winjijwe muri uyu mugambi na Nkalubo binyuze kuri mugenzi we Abdulaziz wasanze Nkalubo muri RDC muri Werurwe 2021, afatwa nk’uwari ku ruhembe rw’ibi bikorwa. Nkalubo kandi ngo yaje kohereza mu Rwanda uwitwa Omar Farouk alias Adamu Nyange, wagombaga gutegura ibyo bitero afatanyije na Niyonshuti.
Indi raporo impuguke za Loni zasohoye mu myaka yashize yavugaga ko “Ku mabwiriza ya Farouk na Nkalubo, wari wasobanuye ko umugambi wabo ari uguhora ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda kuri ASWJ muri Cabo Delgado muri Mozambique, Niyonshuti yinjijemo inshuti ze nyinshi.”
Iyo raporo ivuga ko “mbere y’ukwezi kumwe ngo bariya bantu 13 bafatirwe mu Rwanda, inzego za dipolomasi n’iperereza zari zamenyesheje iri tsinda ko hari ibyago by’igitero cya ADF, gishamikiye ku bikorwa n’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.”
Amakuru ahuriza ku icengezamatwara ryo kurwanya u Rwanda ryari ryatangijwe n’abashyigikiye Da’esh ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko Ingabo z’u Rwanda zari zatangiye kurwanya ishami ryabo muri Mozambique, rya ISCAP.