Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, yasabye abatuye mu karere ka Rubavu kuba maso bijyanye no kuba umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano muri aka karere.
Lt Col Ryarasa yabitangarije mu nama mpuzabikorwa iheruka guhuza abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu ndetse n’abahagarariye ibyiciro by’abaturage. FDLR nk’uko uyu musirikare yabitangaje, irateganya guhungabanya umutekano w’igihugu nyuma yo kwegera imipaka y’u Rwanda.
Yagize ati: “Ku mupaka hose hagiye FDLR. Barahari hafi n’umupaka hariya. Noneho wajya kugera Cyanzarwe kuri uriya mupaka wa Cyanzarwe bahazanye uwo bita Gaston [Iyamuremye], ariko gahunda zabo nta n’ubwo ari ukurasa gusa, ahubwo bagize amahirwe babona n’uko bica abaturage.”
Lt Col Ryarasa yavuze ko muri gahunda FDLR irimo harimo gutera za Grenades mu mujyi wa Gisenyi, ibyatumye asaba abaturage kuba maso.
Ati: “Nk’uko navuze FDLR hano, ariko noneho bari bafite na gahunda yo gutera Grenades muri uyu mujyi. Nandetse batubwira ko zamaze no kwinjira, birashoboka kuko hari inzira nyinshi zishobora kwinjiriramo. Iya mbere ni forode, zakwinjirira muri forode. Icyo gihe rero, ni ukuba maso.”
Leta y’u Rwanda imaze igihe itangaza ko FDLR ifite gahunda yo kuruhungabanyiriza umutekano, ibifashijwemo n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Impande zombi zimaze igihe zifatanya mu mirwano FARDC imaze igihe irwanamo na M23, ndetse mu mwaka ushize zarashe ku butaka bw’u Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa Rocket byahitanye ubuzima bw’abaturage.
Guverinoma cyakora ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziryamiye amajanja, mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano w’igihugu.
Inkuru ya Bwiza.com