Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwibukije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, amasezerano bagiranye mu ibanga muri 2022, aho leta yagombaga kubakira mu ngabo na bo bakamufasha mu matora ateganyijwe muri 2023.
Ni amasezerano intumwa za Perezidansi ya Congo zakoranye n’abahagarariye umutwe wa M23 kandi havamo imyanzuro itandukanye igaragaza ubufasha leta yagombaga guha aba barwanyi nabo bakayifasha kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko byagaragajwe n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, harimo kwakira abarwanyi bose b’uyu mutwe, gushyira mu nkambi ya gisirikare ya Mbanza Ngungu abarwanyi bose b’uyu mutwe. Kuva mu Ugushingo 2021 abarwanyi ba M23 bagombaga kwinjizwa bahawe amapeti ari hejuru yayo bari bafite mbere bagahita batangira kugarura ituze.
Ku ruhande rwa politiki, abanyapolitiki ba M23 bagombaga kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu mu kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo abashe gutsinda amatora ku nshuro ya kabiri ndetse Leta yagombaga gushyiraho urwego rushinzwe ubwiyunge mu gufasha impunzi gutaha.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma avuga ko bababazwa no kuba barumvikanye na leta ariko yo igahitamo inzira y’intambara.
Ati “Igitangaje ni uko nyuma yo kumvikana kuri iyi myanzuro, umusanzu wa M23 urumvikana ariko twatunguwe no kubona leta idufata nk’umutwe w’iterabwoba” kandi ihitamo inzira y’imirwano. Ese umutwe w’iterabwoba ugira umutima wo gusangira ibitekerezo byo gukorana na guverinoma muri ubu buryo?’’.
Yakomeje avuga ko bandikiye Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku ya 12 Gashyantare 2021 basaba gutanga ibikoresho n’ubushobozi kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa ariko ntibasubizwa.
Major Willy Ngoma yagaragaje impungenge z’ibikorwa by’iterabwoba n’ihohoterwa mu bice bimwe na bimwe nko mu Mujyi wa Goma, Kiwanja, Rutshuru, Bunagana bikorwa ahanini n’imitwe yitwara gisirikare ya FDRL, APCLS, Nyatura ndetse n’ubwicanyi, gutabwa muri yombi no gushimuta birimo gukorerwa abasirikari n’abasivili kubera ubwoko bwabo.