Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri mu iperereza ku kibazo cy’abana bivugwa ko ababyeyi babo bagize uruhare mu kubahindurira imyaka kugira ngo babone uko bajya mu Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.
Hashize iminsi hari inkuru zivuga ko hari abana benshi barenganye, ntibemererwe kujya mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich. Ababyeyi babo ndetse n’abo bana, bumvikanye mu itangazamakuru barira, bagaragaza ko barenganye.
Byavuzwe ko abo bana barenganyijwe ko bazizwa barengeje imyaka isabwa, mu gihe bo bavugaga ko atari byo ko ahubwo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bababujije amahirwe.
Umwe mu bana bumvikanye cyane mu itangazamakuru ni uwitwa Iranzi Cedric. Inkuru ye yavugishije benshi bigera n’aho Kakooza Nkuliza Charles [KNC] nyiri Gasogi FC, yiyemeza kumuha umwanya mu ikipe ye y’abato ndetse anamwemerera kumurihira muri APAER aho abandi biga.
mu 2011.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko kugira ngo imyaka y’aba bana ihindurwe, byagizwemo uruhare n’uwari umutoza wabo afatanyije n’ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Kinyinya.
Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa hanyuma bemererwe kujya muri iri shuri.
Ibyo kugira ngo bikorwe, uwo mukozi ushinzwe kubika amakuru y’irangamimerere mu Murenge wa Kinyinya, yahawe ibihumbi 35 Frw nka ruswa. Uwo mutoza n’umukozi w’umurenge, batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu iperereza riri gukorwa n’umubyeyi wa Iranzi akurikiranywe.
Ati “Afite Se umubyara witwa Munyansanga Bosco. Uwo mubyeyi na we akurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke ariko akurikiranywe adafunze.”
Bivugwa kandi ko umutoza w’uyu mwana ari we wasabye umunyamakuru ngo amufashe atangaze ko aba bana barenganyijwe na Ferwafa, bagamije kuyishyiraho igitutu ngo yisubireho.
itangazamakuru ati “Nyuma yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko dusanga hari ibyakozwe n’ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa.”
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yasobanuye ku ikubitiro hatoranyijwe abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko hemezwa ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abari bagize ibibazo bitandukanye baba 50.
Kugira ngo batahure ikibazo cyo kubeshya imyaka, yavuze ko hakozwe igenzura ku bufatanye bwa REB na NIDA.
Ati “Dufatanyije na REB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda] na NIDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa by’abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa n’ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera.”