Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cya vuba izashyiraho iminzani yihishe ipima ibiro by’amakamyo apakiye imizigo kugira ngo hajye hafatwa abarengeje ibiro, bahanwe.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest ubwo yari mu Nteko Rusange ku wa 25 Nyakanga 2023, asobanura gahunda zashyizweho na leta mu gukumira no kurwanya impanuka.
Iminzani ipima ibiro by’amakamyo apakiye igiye gushyirwaho nyuma y’uko bigaragaye ko hari imodoka nini zirenza ibiro zemerewe gutwara bikangiza imihanda ndetse bikanateza impanuka.
Ubu buryo buraba bwiyongera kuri gahunda zashyizweho zo kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga binini aho byagiye bishyirwamo utugabanyamuvuduko [Speed Governor], ndetse na camera zagiye zishyirwa ku mihanda.
Ingamba nshya ni iy’umushinga wo gushyiraho iminzani yo gupima ibiro amakamyo atwaye hagendewe ku byo yemerewe gutwara kugira ngo adakomeza kwangiza imihanda no kwirinda impanuka.
Minisitiri Dr Nsabimana ati “Mu gihe cya vuba guverinoma ikaba irimo kwiga uburyo hashobora no gushyirwaho iriya minzani itagaragarira amaso iba iri muri kaburimo.”
Yavuze ko hazashyirwaho ikoranabuhanga rifite ahantu ubutumwa buzajya butangwa n’iyo minzani buzajya bugenzurirwa bityo ikamyo yarengeje ibiro ikamenyekana.
Ati “Ku buryo aya makamyo yose aba apakiye yarengeje ibiro azajya apimwa aho aciye ariko agapimwa hagashyirwaho ‘Control Center’ ku buryo ikamyo yose yaba ari imanuka Musambira, ivuye gutwara umucanga hirya no hino cyangwa yikoreye ibindi bikoresho zizajya zipimwa noneho bikagaragara ibiro ayo makamyo yarengejeho.”
Amakamyo menshi atwara imicanga n’amabuye yagiye akunda gupakira toni nyinshi ziri hagati ya 42 na 47 mu gihe aba yemerewe gutwara toni 30 cyangwa 31 bitewe n’imitambiko afite.