Umuhanzi Hagenimana Fabien wari ufite ubumuga bwo kutabona, wakoranye indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ n’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] witabye Imana mu cyumweru gishize yashyinguwe.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ahagana saa munani z’amanywa nibwo inkuru y’urupfu rw’umuhanzi Hagenimana Fabien yamenyekanye. Yari amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Kibagabaga, aho yari arwaye igituntu ariko yari afite ‘ikindi kintu cyamuryaga mu nda’- Ni ko umubyeyi we Régine yabwiye Inyarwanda mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022.
Hagenimana Fabien yamenyekanye cyane mu mpera za 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio/Tv10 avuga ko akunda umuhanzi The Ben kandi yifuza guhura nawe. Ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda mu gitaramo East African Party, yahuriye na Hagenimana Fabien ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma bakorana indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ bayiririmbira muri Kigali Arena.
Hagenimana Fabien yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, mu irimbi rya Kinyinya muri Kigali. Ni nyuma y’uko abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe n’abandi bamusezeyeho bwa nyuma mu muhango wabereye ku Gisozi ahazwi nka Beretwari.
Abo biganye Gatagara bavuze urugendo bagiranye, ukuntu yakunze umuziki kuva cyera ari muto ndetse n’ukuntu abo biganye bafite ubumuga bwo kutabona bagomba gukora indirimbo imwibuka kuko ‘umuhanzi adapfa asinzira’.
Nyabyenda Régine, nyina wa Hagenimana yavuze ko umwana we yavukanye ubumuga bwo kutabona, kandi ko yamukundaga byimazeyo. Avuga ko ubwo yari agejeje imyaka 5 y’amavuko ari bwo yamujyanye mu ishuri rya Gatagara ahiga umuziki, ari naho yamenyeye gucuranga gitari.
Yavuze ko umuhungu we Hagenimana yamenyekanye biturutse ku banyamakuru bamuhamagaye, bamusaba ko bakorana ikiganiro, amushakira itike ajya kuba muri Kigali aho yavaga akajya agaruka mu rugo.
Uyu mubyeyi yavuze ko mu minsi ishize aribwo umwana we yafashwe n’uburwayi bw’igituntu, kandi ko ari we wamurwaje mu bihe bye bya nyuma ku Isi.
Yashimiye buri wese wafashije umwana we akiri ku Isi n’abandi bafashije umuryango asize, basabira umugisha. Ati “N’Imana yo mu ijuru ibashimire.”
Umwe muri bashiki ba Hagenimana, yavuze ko umwaka ushize ari bwo yamuherukaga. Avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no gukunda umuziki, aba umuntu usabanira buri wese. Yihanganishije umuryango we n’abandi. Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Hagenimana, hatanzwe ibahasha irimo amafaranga yoherejwe n’umuhanzi The Ben yo gufasha umuryango asize.
Ndetse abafana b’uyu muhanzi nabo bibumbiye mu itsinda bise ‘Ngufite ku mutima’, nabo batanze inkunga y’amafaranga yo gufasha uyu muryango.