Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), Gen Léon Richard Kasonga, avuga ko hari ingingo zerekana ko igisirikare cya Congo gikomeye kurusha icy’u Rwanda, ku buryo gishobora kugitsinda mu gihe impande zombi zaba zisanze mu ntambara.
Gén Kasonga yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bapfa umutwe wa M23.
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe umaze iminsi mu mirwano n’ingabo zayo, ibyo Guverinoma yarwo yakunze guhakana yivuye inyuma ahubwo yo igashinja abanye-Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa mu cyumweru gishize wafashe indi ntera nyuma y’uko RDC yeruye ikavuga ko Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu bitero inyeshyamba za M23 zagabye muri za Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
Igisirikare cya Congo Kinshasa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize cyerekanye abasirikare b’u Rwanda kivuga ko cyafatiye ku butaka bwacyo, gusa icy’u Rwanda cyo kikavuga ko FARDC yabashimuse ifatanyije na FDLR. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, aba basirikare bashimuswe nyuma y’ibisasu Ingabo za Congo Kinshasa zarashe ku butaka bw’u Rwanda mu minsi ishize.
Itutumba ry’umwuka mubi hagati y’impande zombi, kwitana ba mwana no guterana amagambo byatumye abatari bake batekereza ko ibihugu byombi bishobora kwisanga mu ntambara.
Abanyamakuru b’i Kinshasa bari mu bikije imitima kuri iyi ntambara, ibyatumye babaza Gen Kasonga niba FARDC yaba ifite ubushobozi bwo gutsinda RDF mu gihe baba bisanze mu ntambara. Uyu yasubije ko FARDC yujuje ibisabwa bituma ishyirwa mu myanya y’imbere mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye, yungamo ko FARDC ikomeye gusumbya RDF.
Ati: “Twigeze gushyirwa ku mwanya wa munani mu bihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika, kandi ibisirikare byinshi bituri inyuma. Twujuje ibisabwa n’imiryango mpuzamahanga ku buryo turi aba munani.”
Umuvugizi wa FARDC yavuze ko mu byerekana ko igisirikare cya Congo gikomeye kurusha icy’u Rwanda harimo ubushobozi gifite mu gutsinda imitwe yitwaje intwaro, ibikoresho gitunze, imyitozo abacyinjiramo babanza guhabwa, imodoka ndetse n’indege z’intambara n’ibindi.
Yunzemo ati: “Magingo aya turi ku mwanya wa 11. FARDC yahanganye na ADF muri Madina mu 2014. Twamaze kurandura burundu aba Mai-Mai. Twashyize iherezo kuri Kamwena Nsapu. Turi igisirikare cyiza kurusha ibindi.”