Habyarimana Uwamaliza Béata uheruka gusimbuzwa ku nshingano yari afite nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Habyarimana Béata yakuwe ku nshingano za Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuzwa Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze.
Habyarimana yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva muri Werurwe 2021. Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, nyuma y’imyanzuro y’abagize inama y’ubutegetsi y’iki kigo.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman, yavuze ko ubunararibonye Habyarimana Béata afite mu by’imari buzafasha iki kigo kugera ku ngamba n’imigambi yacyo y’ahazaza.
Yunzemo ko agomba gukoranira bya hafi n’abayobozi b’ibigo bine bihurira muri BK Group Plc; aribo Dr Diane Karusisi ukuriye Bank of Kigali Plc, Alex Bahizi uyobora BK General Insurance, Carine Umutoni uyobora BK Capital Ltd na Claude Munyangabo uyobora icya BK TecHouse.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc Habyarimana Béata yabusimbuyeho Dr Diane Karusisi wari Umuyobozi Mukuru kuva muri 2016.
Habyarimana Béata wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, anaba kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abari n’abategarugori, ukabafasha kugera kuri serivisi z’imari. Ibijyanye n’imari no kuyicunga yabyize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.
Habyarimana Béata kuri ubu umaze imyaka 17 mu rwego rw’Imari, yanakoze kandi mu kigo cya Bill & Melinda Gates Foundation, mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari ariko ku bantu bafite ubukene bwihariye [Access to Finance for Poor].
Muri rusange avuga ko yakoze mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari hanyuma ndetse no mu bijyanye no kubafasha kwiga iyo mishinga yabo ku buryo yavamo ubucuruzi cyangwa ibikorwa bibyara inyungu.