Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, abasirikare ba Congo (FARDC) binjiye ku butaka butagira nyirabwo ku mupaka w’ibihugu byombi i Rusizi, barasa ku mupaka w’u Rwanda, ingabo zarwo zirabasubiza bahita basubira iwabo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF rivuga ko Saa 4:30 z’urukerera, aribwo abasirikare ba FARDC bagize ’Section’ imwe (bari hagati ya 12 na 14) binjiye ku butaka butagira nyirabwo butandukanya u Rwanda na RDC i Rusizi, barasa ku mupaka w’u Rwanda.
Rikomeza riti “Inzego zacu z’umutekano zahise zibasubiza hanyuma FARDC isubira inyuma.” Ingabo za Congo ngo zongeye kugaruka ahabereye ubwo bushyamirane, ahagana Saa 5:54 z’igitondo, zisukura aho uko kurasana kwabereye.
Itangazo rikomeza riti “Nta muntu wakomeretse ku ruhande rw’u Rwanda ndetse ubu nta kibazo gihari.”
RDF yasabye Itsinda rya Gisirikare rishinzwe gukora Ubugenzuzi ku bibazo byabereye ku mipaka, gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.
Si ubwa mbere ubushotoranyi nk’ubu bubaye ku ruhande rw’Ingabo za Congo, kuko muri Kamena umwaka ushize, umusirikare wayo yarashwe ubwo yinjiraga ku mupaka wa “Petite Barrière” mu Karere ka Rubavu, arasa ku bapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.
Mu Ugushyingo nabwo hari umusirikare wa RDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda nabwo yarenze imbibi.
Icyo gihe Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yavuze ko kugira ngo uwo musirikare arenge umupaka, byatewe n’uburangare.
Ati “Uwo musirikare yaje kurangara gato dore ko byari nijoro, aho buri wese aba akekwa kuko ingabo zacu zari ku burinzi, kandi no ku rundi ruhande bari bari ku burinzi. Kubwo kwibeshya yitiranyije umupaka wa Congo n’u Rwanda.”
Mu bihe bishize kandi indege y’itambara ya RDC yinjiye mu Rwanda inshuro nyinshi, ndetse iza kuraswa, isubira i Goma yaka uruhande rumwe.
CROSS-BORDER SHOOTING VIOLATION BY DRC TROOPS https://t.co/Rp34Hiym5i pic.twitter.com/eJGJ6MuIQG
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) February 15, 2023