Guverinoma y’u Rwanda yateguje abaturarwanda ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye birakomeza kuzamuka bitewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya gusa nanone benshi batangiye gutakamba bagaragaza ko ibiciro byatumbagiye bidasanzwe.
Umuvugizi wungirije wayo, Alain Mukuralinda yavuganye na Kigali Today, agira ati: “Usibye muri peteroli no mu binyampeke haraza kubamo ikibazo, bivuze ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa babonye ibiciro bizamutse. Bagomba kumenya impamvu, bagomba gusobanurirwa kuko byanze bikunze bizazamuka.”
Mukuralinda yasobanuye ko iyi ntambara ndetse n’ibihano u Burusiya bukomeje gufatirwa n’ibihugu bikomeye, bizagira ingaruka ahanini ku biciro by’ibicuruzwa biturukayo ku bwinshi birimo: gazi, ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibinyampeke nk’ingano, cyane ko bwo na Ukraine bisanzwe bigaburira Isi iziri ku kigero cya 40%.
Kuri ubu, yasobanuye ko mu Rwanda hari gukoreshwa peteroli, gazi, ibinyampeke n’isukari biri mu bubiko, ariko nyuma y’igihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi atatu bizaba byashize, igihugu kigatumizaho ibindi. Ubwo ngo ni bwo ibiciro bizazamuka byanze bikunze.
Ariko n’ubwo Mukuralinda avuga ko ibiciro bizazamuka icyo gihe, Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gutakamba, bavuga ko byamaze kuzamuka ku buryo buteye impungenge.
Uwitwa Christella KaGo ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Isukari 1kg 1600-1800 Frws, amavuta 5L 16000Frws, Salsa 400Frws/pc. Ibi biciro nabyo ni rwaserera.”
Tito Harerimana na we yagize ati: “Breaking News! Ubu mu Rwanda isukari 1kg igeze ku 1500rwf. Wowe urabona uzongera kuyigondera cyangwa wayihariye abakungu?”
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy na we yabajije icyabaye kugira ngo ibi biciro bizamuke buri munota. Ati: “Ese habaye iki kirimo gutuma ibiciro ku isoko birimo kuzamuka buri munota? Isukari igeze kuri 75000frs, amavuta yaguraga 8000frs yageze kuri 17000 frs. Tugiye kubaho gute?”
Mugenzi we Robert McKenna Cyubahiro ashingiye ku izamuka ry’ibi biciro, yabajije inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’imari n’igenamigambi, hamwe na Banki Nkuru y’Igihugu icyo ziri kubikoraho. Ati: “Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka ku kigero kiri hejuru cyane! Rwanda Trade, Rwanda Finance, Central Bank Rw, hari gukorwa iki ngo amafaranga umuturage yinjiza ahure cyangwa yegere uko ibiciro bihagaze ku masoko?”