Ku mupaka wa Ruhwa ugabanya igihugu cy’u Rwanda n’Uburundi Guverineri w’intara y’amajyepfo Habitegeko Francois yahuye na mugenzi we w’intara ya Cibitoke mu gihugu cy’uburundi mu rwego rwo gukemura bimwe mu byaha bikorerwa kuri uyu mupaka.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko Francois yahuye na Guverineri w’Intara ya Cibitoke aho baganira ku bibazo by’umutekano muri izo ntara ibi biganiro bikaba bigamije kunoza umubano hagati yizi ntara zombi.
Barimo no kuganira ku mugezi wa Ruhwa aho hari abaturage bo ku mpande zombi bawujyamo bagiye gucukura amabuye bakayobya amazi bigatuma urubibi rw’ibihugu rwimuka. Mu bindi barimo kuganiraho kandi harimo no guhanahana abanyabyaha hagati y’u Rwanda n’u Burundi.