Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi yemeje umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, hongera gushimangirwa ko imyaka yo gushyingirwa ari 21 nta cyahindutse, ariko ko hari impamvu zumvikana no gushyingirwa ku myaka 18 bishoboka.
Ingingo ya 197 yerekeye imyaka 18 yo gushyingirwa hibazwa impamvu zizashingirwaho, hasubijwe ko bidakuraho ko igihe cyo gushyingirwa ari imyaka 21.
Uwari ukuriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo n’abagore mu iterambere mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yagize ati: “Itegeko ntirivanaho ko imyaka yo kwemererwa gushyingirwa ari 21. Ku gika cya mbere imyaka yo gushyingirwa ni 21 nibura. Ntabwo yahindutse. Hanyuma imyaka 18 ni irengayobora haramutse hari umuntu wagize impamvu yabisaba.
Imyaka yo gushyingirwa ntiyigeze ihinduka.Igika cya 1 ni imyaka 21, keretse uzagira ikibazo ni we wahera kuri 18 n’indi ariko atarageza 21.”
Yongeyeho ko kubera politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’Akarere ni we ushobora kuba yakwemeza ko umuntu yashyingirwa ku myaka 18 hamaze gusuzumwa impamvu.
Ati: “Ariko ubu kubera yuko politiki yegereje ubuyobozi abaturage, nk’umuntu uri Nyamasheke yagize impamvu ifatika agasaba ko byahindurwa, kubisaba muri Minisiteri haba ari kure, kubiha abanditsi b’iranagamimerere bo ku rwego rw’Akarere ni abayobozi bemewe kandi bafite inshingano ya kiyobozi, bakareba niba ari byo bakabimwemerera.
Ubusanzwe byajyaga bijya kuri Minisiteri y’Ubutabera n’ubundi abo ku rwego rw’Akarere bazajya bagisha inama Minisiteri.”
Depite Phoebe Kanyange yavuze ko kuri iyo ngingo ya 197, ifite irengayobora ryiza, ariko ko byaba byiza hashyizweho Iteka rya Minisitiri ngo baryifashishe bakarishingiraho ngo buri wese atabikora uko abyumva.
Hasubijwe ko Umuyobozi w’Akarere atazajya afata icyemezo uko abyumva.
Ati: “Muri komisiyo twabiganiriyeho, iri teka twasanze atari ngombwa kuko itegeko icyo rikora riba rigamije ibitandukanye harimo no gukumira.”
Yongeyeho ko imyaka 18 bivugwa ko ari mike, kuko iyemewe ni 21. Ntibazajya bajya bashaka abo bakobwa muri iyo myka mike, impamvu bitagiye ku banditsi b’irangamimirere basanzwe bashyingira abantu ni uko ku rwego rw’Akarere ari ku rwego rubasha gusuzuma bakareba uburyo bwo gukemura ibibazo bijya ku mwanditsi w’irangamimerere wo ku rwego rw’Akarere, umuyobozi usanzwe ufata ibyemezo.”
Ku bijyanye no kuba hagaragazwa izo mpamvu nk’uko byabajijwe na Depite Mukabunani Christine ku kuba hari ababyitwaza kubera ko zitavuzwe.
Hasubijwe ko kuba haboneka ababyitwaza bitashoboka kuko ari yo mpamvu umuntu yandika, urwego rukabisuzuma, si ibyanditse gusa harimo no kureba niba ari umugabo ari mukuru, niba afite undi mugoren’ibindi. Basuzuma niba bikwiye. Itegeko rirakumira, riratanga umurongo kandi ibijyanye n’ibihano biza mu yandi mategeko.
Depite John Ruku Rwabyoma yavuze ko imyaka 18 atari mike, kuko mu bindi bihugu umwana ugize imyaka 16 atangira kwimenya. Ku myaka 18 aba yakwemera kuba yaba igitambo akarwanira igihugu. […] none uw’imyaka 18 turacyashaka kumugira umwana, akwiye kuba azi gufata inshingano, yafata icyemezo ku bwe.
Hasubijwe ko Umuryango w’Abibumbye, Loni wo uteganya imyaka 18, ariko u Rwanda ruteganya imyaka 21 nk’uko bikubiye mu itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango, gusa hakaba hemejwe ko byanashoboka bitewe n’impamvu zifatika zasuzumwe ko umuntu yashyingirwa ku myaka 18.