Umuryango uharanira ishirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO uramagana ibikorwa byo kwerekana abantu bakekwaho ibyaha bikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi y’u Rwanda mu gihe inkiko zitari zabahamya ibyaha bakekwa bikaba bibagiraho ingaruka kuri bo ndetse no ku babakomokaho.
Ni mu ibaruwa ndende uyu muryango CLADHO wandikiye Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, ikora ubuvugizi ku kubahiriza uburenganzira bw’abantu bose bacyekwaho ibyaha bwo gukomeza kuba abere (Présomption d’innocence)
Muri iyi baruwa uyu uryango ugaragaza zimwe mu ngingo ziri mu itegekonshinga ry’u Rwanda zirengera umuturage ndetse n’undi wese ukekwaho icyaha ko aba umunyabyaha ari uko yagihamijwe n’inkiko zibishinzwe.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo ya 13, Ivuga ko ”Umuntu ari umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa. Leta ifite inshingano zo kumwubaha kumurinda no kumurengera”
Mu ngingo ya 14 igira iti: ”Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe. Ntawe ushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome. Ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro”.
Mu ngingo ya 29 ivuga ko ”Umuntu afite uburenganzira ku butabera buboneye burimo uburenganzira bwo; Gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha”.
CLADHO ikomeza itanga ingingo zimwe na zimwe zo kurengera uburenganzira bwa muntu maze isoz igira iti: ”Mu byukuri Bwana Minisitiri, dushingiye ku byo tumaze kubagaragariza, CLADHO itewe imungenge no kuba hari abakekwaho icyaha cyangwa amakosa yoroheje atanagize ibyaha basigaye berekwa itangazamakuru n’inzego za Police, amafoto, amajwi n’amashusho byabo bigakwirakwizwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye aho dusanga bifite ingaruka zikomeye z’ako kanya cyangwa z’igihe kirerkire ku bacyekwaho ibyaha n’amakosa, imiryango yabo harimo n’abana kuko bigaragara nko guteshwa agaciro, gukozwa isoni n’ikimwaro mu ruhame ku babikorerwa no ku babakomokaho n’abo bafitanye isano”
Abantu benshi bahise bishimira ubu buvugizi CLADHO uri gukorera abanyarwanda kuko nabo bavuga ko bibabangamira kubona amafoto yabo ari gukwirakwizwa hirya no hino nyamara nyuma bakagirwa abere.