Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko bimwe mu byo abakozi batatu b’iyi kipe bafungiwe biri mu byo Umukuru w’Igihugu aheruka kugarukaho byo gukoresha amarozi.
Aba bakozi ni Mupenzi Eto’o ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi; Team Manager, Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul n’Umuganga Maj. Dr Nahayo Ernest, bafashwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Hari amakuru yavugaga ko bakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo. Ibyo bikaba byarabaye ubwo amakipe yombi yahuraga mu Gikombe cy’Amahoro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, kibanziriza umukino APR FC izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League, Chairman w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho birimo ikoreshwa ry’amarozi, Umukuru w’Igihugu aheruka kugarukaho.
Yagize ati “Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku wa 4 Nyakanga, Perezida Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda, kugeza ubwo intsinzi ikomeje kuba inzozi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imaze imyaka ibiri idatsinda.
Ati “Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”
Ubwo Umukuru w’Igihugu yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt, ku wa 23 Kanama 2023, na bwo yongeye gukomoza ku ikoreshwa ry’amarozi.
Kuva ku mukino Ikipe y’Ingabo yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku wa 14 Gicurasi, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, aba bakozi ba APR FC ntibongeye kugaragara mu ruhame ndetse kuri ubu baracyari imbere y’Ubutabera.