Umuraperi Green P akaba n’umuvandimwe w’umuhanzi The Ben, yavuze ku mpamvu zatumye ataza gushyingura uwari umeze nk’umuvandimwe we Jay Polly ndetse na Se igihe bitabaga Imana.
Mbere na mbere uyu muraperi avuga ko kuva yajya i Dubai, ibintu bibiri byabaye mu Rwanda bikamukomerera kugeza ku rwego byamugoye no kubyakira kugeza na n’ubu, ni ukwitaba Imana kwa Jay Polly ndetse na Se.
Mu gihe cyo gushyingura umuraperi Jay Polly witabye Imana mu mwaka wa 2021, ntabwo Green P yigeze ahagera ndetse no mu gihe cyo gushyingura se witabye Imana mu mwaka wa 2023, nabwo ntabwo yigeze ahakandagiza ikirenge.
Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu musore atigeze yigaragaza nyamara aba bantu bose ataje gushyingura bari ab’ingenzi cyane mu buzima bwe.
Mu kiganiro ku muyoboro wa YouTube ya RadioTv10 Rwanda, yabanje kuvuga ko impamvu mbere na mbere yagiye i Dubai, bwari mu buryo bwo kwishakira amafaranga kugira ngo ubuzima bwe bukomeze ndetse anabashe kwita ku muryango we, kubera ko mu muziki bigoye kubona amafaranga agutunga ku rwego wifuza.
Ku mpamvu atigeze aza mu Rwanda gushyingura ab’ingenzi mu buzima bwe, Green P agira ati: “Hari ikintu nashakaga kubanza nkubaka hariya i Dubai (kuko nubu ndi hano mu Rwanda, icyo kintu nubatse kiri gukora), icyo kintu rero nagombaga kubanza nkagiha umwanya nkakitaho kuko iyo nza kuhava, nari kubura ibintu byose harimo abantu bange ndetse n’akazi, iki gihe nta kindi nagombaga gukora uretse gufunga umwuka”.
Green P avuga ko buriya iyo umuntu yitabye Imana biba bikubabaje, ariko buriya nta kindi kintu wabihinduraho uretse gusa kuza ukamusezera hanyuma ubuzima bugakomeza.