Abaturage bishe abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho bagenzi babo barashe umugabo wahungiye mu nkambi y’agateganyo ya Mugunga iherereye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Werurwe 2024 ni bwo abasirikare batamenyekanye barashe Umunye-Congo ukomoka mu mujyi wa Sake, ahasiga ubuzima. Impamvu yabiteye na yo ntiyamenyekanye.
Uru rugomo rwateye imyigaragambyo ikomeye mu muhanda uva muri Goma, ujya Sake, abaturage bari bariye karungu bafata mpiri abasirikare babiri ba Leta.
Umuturage mu masaha y’igitondo yagize ati “Abasirikare batamenyekanye barashe impunzi. Umugore wayo na we yari yabuze ariko yabonetse mu gitondo. Byabaye ngombwa ko abigaragambya bafata abasirikare babiri. Turasaba Leta kuturinda, kuko mu gihe nta mutekano, twapfira hano.”
Undi yagize ati “Twavuye iwacu, duhunga M23. Ntabwo twumva impamvu dupfira mu nkambi, aho twakabaye twumva turindiwe umutekano. Ni ngombwa ko ubwicanyi buhagarara. Ntabwo twaba tugiye kwicwa n’inzara, ngo mwongereho kutwica.”
Undi muturage yasabye ko abasirikare bashyirwa kure y’inkambi kuko kubegera biri mu mpamvu zibashora mu makimbirane ya hato na hato, atera impfu rimwe na rimwe.
Ati “Turasaba ko ubwicanyi bukorerwa abaturage bari mu bigo by’impunzi buhagarara, abafite intwaro bajye muri metero zirenga 100. Ntabwo turi inyamaswa zo gukubita buri munsi. Umuturage w’i Goma angana n’uri i Kinshasa.”
Amakuru aturuka i Goma avuga ko aba baturage bamaze kwica abasirikare bombi bari bafashe mpiri, babashinja kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC tariki ya 26 Gashyantare 2024 ryagaragaje ko mu mwaka wa 2023 muri iki gihugu habayeho ibikorwa 5273 bihohotera ikiremwamuntu.
Muri ibi bikorwa byiganje mu burasirazuba bwa RDC, abakozi b’inzego za Leta, by’umwihariko abasirikare n’abapolisi, bakozemo 1947.
Mu ntara eshanu zugarijwe n’amakimbirane yifashisha intwaro, bigaragara ko imitwe yitwaje intwaro ifite uruhare rwa 77% mu bikorwa bihohotera ikiremwamuntu, abakozi bo mu nzego za Leta bakagiramo 22%.