Amagana y’Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, bashatse kwinjira mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, batera amabuye abapolisi barwo.
Kuri uyu wa 14 Kamena 2022, sosiyete sivile Forces Vives yahamagariye abatuye i Goma kwifatanya na yo mu myiteguro yateguye yo kwamagana ibi bihugu byombi ishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Nk’uko byari biteganyijwe, iyi myigaragambyo baherewe uburenganzira na Komiseri mukuru wa Polisi i Goma, Kabeya Makosa François, yahereye ku biro bya Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu masaa mbiri y’igitondo cy’uyu wa 15 Kamena.
Bamwe muri aba bigaragambya basabaga Leta ya RDC gutangiza intambara ku Rwanda, guhagarika umubano wabo n’u Rwanda no gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi. Hari n’abari bafite ibyapa birimo ifoto ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bamusaba kubafasha.
Abigaragambya berekeje ku mupaka wa RDC n’u Rwanda ariko ku ruhande rw’igihugu cyabo, bagerageza gufungura bariyeri kugira ngo binjire muri Rubavu, ariko abapolisi b’iwabo bari ku butaka butagira bagerageza kubasubiza inyuma.
Umunyamakuru w’Umunyekongo, Baraka Munyamfura Héritier ukurikiranira hafi inkuru zo mu burasirazuba bwa RDC yemeje aya makuru ati: “Byakomeye kuva mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena, 2022 mu mujyi wa Goma aho amagana y’abigaragambya bashakaga kwambuka bajya mu Rwanda mu mujyi w’abaturanyi wa Gisenyi kugira ngo bavuge ‘oya’ ku bushotoranyi bw’u Rwanda.”
Mu mu gihe abapolisi b’iwabo bababuzaga kwinjira i Rubavu ni bwo bamwe babacaga inyuma, bagatera amabuye ku bapolisi b’u Rwanda barindiraga umupaka ku rundi ruhande nk’uko bigaragara muri videwo yashyizwe hanze n’umunyamakuru Arthur Asiimwe uyobora ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.
Kugerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda byanabaye mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa 2 Kamena, ishyigikira ingabo za RDC ziri mu ntambara na M23 bemeza ko ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda.
Ubukangurambaga bushinja Leta y’u Rwanda gushotora RDC burakomeje mu gihe yo ibihakanye kenshi, ahubwo ikemeza ko intambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu ari ingaruka z’amakimbirane ari hagati mu Banyekongo, bityo yo nta nyungu yagira mu kuyinjiramo.