Apôtre Dr. Paul Gitwaza yagaragaje ko mu bayobozi b’amadini mu Rwanda, hari intambara ikomeye ishingiye ku gushaka icyubahiro, ku buryo ngo aba bakozi b’Imana aho bukera baza ’kumarana’ bagirirana nabi.
Gitwaza yabigarutseho mu cyigisho yatanze ari muri Queensland muri Australia, ku wa 08 Ukuboza 2024 mu biterane by’ivugabutumwa yise ‘Divine Provision’.
Ubwo yagezaga inyigisho ku bakirisitu, yakomoje ku nshingano z’abayobozi b’amatorero barimo abapasiteri, bishop n’abandi, aboneraho kunenga abadakora umurimo w’Imana neza ahubwo bakawuzanamo ihangana.
Ati “Ugasanga umuntu yiyita Apôtre nta n’amatorero abiri yashinze. Ibyo ntibiri muri Bibiliya kuko ivuga ko Apôtre ari umuntu ushinga amatorero akanashyiraho abapasiteri. Iyo ukoze ibyo nibwo uba Apôtre.”
Yongeyeho ati “Ntukabe Apôtre ku izina gusa ahubwo jya uba Apôtre mu bikorwa.”
Mu nyigisho yatanze kandi yagarutse ku bayobozi b’amatorero babimazeho igihe ariko badashimishwa n’uko hari abakiri bato baza bakabanyuraho mu buryo bw’amazina (title) maze bakabinenga.
Ati “Usanga hari abirirwa bavuga ngo aba bana baje ejo bundi bari kutunyuraho. Ndagira ngo mbasabe mugendane n’ibigezweho kuko hari umugani uvuga ko nari umugabo idahabwa intebe.”
Yerekanye uburyo gupingana no kutumvikana kwa bamwe mu bayobozi b’amatorero bimaze gufata indi ntera kugera n’aho bagambirira kugirirana nabi.
Ati “Ibi mbivugiye kuko tugiye kumarana no kurogana no guhana uburozi. Sinzi niba tuzongera kwigishwa inyigisho za A,B,C […] ibi bikorwa byose ni ubwana mu mwuka.”
Yongeyeho ati “Ntugire ngo imyaka umuntu agize mu gakiza arakuze mu mwuka, oya, ibi ni ubwana ntitwize. Umuntu wize Ijambo ry’Imana ntazarwanirira intebe. Uwahamagawe n’Imana ntazarwanira amazina ariko utarahamagawe anayarwanira ingumi kugira ngo bayamwite.”
Yasoje avuga ko n’ubwo iyi ntambara iri mu banyamatorero nyamara igira ingaruka ku bakirisitu.
Ati “Ibi byari iby’abapasiteri gusa ariko murabizi, abakirisitu bigiye kubasaza, sinzi niba hano muri Australie bihaba ariko muri Amerika birahari cyane n’ahandi.”
Dr. Paul Muhirwa Gitwaza ni Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center/Authentic World Ministries.