Mu Murenge wa Save,mu gishanga cya Rwasave ahazwi nko muri Cyezuburo, mu muhanda ugabanya Huye na Gisagara,bahasanze umurambo w’umugabo uri mu giti cya avoka.
Ababonye umurambo w’uwo mugabo bakeka ko yaba yishwe akaza kumanikwa muri icyo giti.
Umwe yagize ati “Nge nkurikije uko mbibona ndabona atishwe, mbona basa nkabakoze tekiniki, yo kuba ameze nk’uwiyahuye ariko twabonye ko atari nk’umuntu wiyahuye.”
Undi nawe ati “Ariko ngewe nabirebye,mbona binteye agahinda. Kugira ngo wice umuntu, ujye no kumumanika.”
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko muri Cyezuburo hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’urugomo ndetse ko atari ubwa mbere haba hiciwe umuntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Sibomana Damien, yabwiye UMUSEKE ko mu iperereza ryakozwe na RIB basanze uwo mugabo ataramenyekana imyirondoro yiyahuye.
Ati “Niko gusa abantu bafashe amakuru uko atari,bitewe nuko abantu bakunda biracitse.Ni umuntu yiyahuye.RIB yagiye irapima, iragenzura,babona aho umuntu yuriranye, ku giti yuriyeho,aho yamanitse umugozi ariyahura. Niko raporo yabakoze ubugenzuzi babibonye.”
Abaturage bavuga ko aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe, hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’urugomo,bagasaba ko hakazwa umutekano.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya kaminuza ya Butare CHUB.