Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yabenzwe n’umusore ku munsi w’ubukwe nyuma yaho umusore aburiwe irengero, abari bakereye ibirori barumirwa.
Ngendakubwayo Felix wo mu Kagari ka Gitega, yagombaga gusezerana n’umugeni witwa Kamashyaka Denyse barabyaranye umwana w’umukobwa bagisoza amashuri yisumbuye. Babanje gusezerana imbere y’amategeko ku Murenge wa Mukindo, hasigara indi mihango yo gusaba, gukwa no gusezerana mu kiliziya.
Bakomeje gutegura ubukwe ndetse n’imiryango irabashyigikira, kuko isanzwe ibanye neza ndetse inashyingirana.
Umwe mu baturanyi yabwiye itangazamakuru ko ubukwe bwari buteguye neza ndetse n’intwererano zirimo inzoga, amafaranga n’ibindi zaratanzwe n’inshuti n’abavandimwe ku miryango yombi.
Uyu muturanyi yavuze ko ku wa 3 Kanama 2022 ku munsi w’ubukwe, batunguwe no kubura umusore, ariko umuryango we ukababwira ko hari ibikoresho yagiye gushaka aza kugaruka.
Gusa ngo barategereje baraheba, bigeze aho n’umukobwa wari watangiye kwitegura baba baramubuze.
Yagize ati “Umusore tumutegereje tumubuze, hashize akanya umugeni na we turamubura. Bamwe bavugaga ko yagiye kwihisha kubera kugira ipfunwe ry’uko yabenzwe, abandi bakavuga ko yaba yagiye gushaka umusore aho ari.”
Manirabona François uhagariye umuryango w’umusore, avuga ko umuhungu wabo batazi aho yagiye, bityo bari kumushakisha kugira ngo baganire ku kibazo cyabaye. Yavuze ko bitewe n’uko inzoga zari ziteguye kandi batagize uruhare mu guhagarika ubukwe, abantu bari batumiwe bakazana n’intwererano, bafashe umwanzuro wo kuzinywa.
Ati “Ni ngombwa ko bazinywa, uje turazimuha ariko tukazinywa tutishimye kuko ntabwo twigeze dushyingira ngo tubone ubukwe nk’uko twari twabuteguye.”
Musaza w’umukobwa, Murindantwali Celestin, we yavuze ko gupfa k’ubukwe yatangiye kubibona mbere, ubwo bakoraga inama z’ubukwe bakabwirwa ko umuhungu atari kwitaba telefone.
Yavuze ko ubwo bakoraga inama ya kabiri y’ubukwe ku wa 30 Nyakanga 2022, bahamagaye umusore kugira ngo bagire ibyo bavugana, ntiyitabe. Mu gihe bari bagitegereje ko umusore aza kwitaba telefone, mu muryango havutse amakimbirane. Nubwo bari bagiye gushyingira muri uriya muryango, nabo bashyingiwe umukobwa waho.
Musaza wa Kamashyaka Denyse yarongoye umukobwa wo mu muryango bari bagiye kumushyingiramo.
Ubwo biteguraga ubukwe, uwo musaza we yakubise umugore we bituma yahukana, ajya iwabo.
Murindantwali ati “Kuko murumuna wanjye yakubise umugore we akahukana, njyewe ndakeka ko umusore yabonye mushiki we avuye iwacu yakubiswe yanakomeretse, akarakara bigatuma afata umwanzuro nk’uriya. Njyewe nibyo nkeka kuko yakomeretse ku ijosi aho yamuriye inzara.”
Yavuze ko kugeza ubu bari mu rungabangabo kuko batazi niba umukobwa wabo azajya kubana n’umusore nta bukwe bubaye kuko ari umugore we basezeranye imbere y’amategeko, cyangwa niba bazategura ubundi bukwe.