Mu karere ka Gicumbi haravugwa ikibazo cy’ikimoteri kiri hafi y’isoko kijugunywamo imyanda kibateye ikibazo cy’umunuko ukabije,kuko igihe kiba kividurwa baba babangamiwe bikabije.
Ibi abarema n’abacururiza mu isoko rya Byumba bavuga ko uretse kubatera umunuko bishobora no kubaviramo indwara z’ubuhumekero.
Umwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Byumba avuga ko iki kimoteri bibaza impamvu baza kukividura ku manywa kandi bazi neza ko kiri ku marembo y’isoko, aho abakiliya banyura baje kubahahira,avuga ko umunuko uba wakwiriye mu isoko hose.
Si ubwa mbere abacuruzi bo mu isoko rya Byumba, bavuga ko babangamiwe n’ikimoteri kiri iruhande rw’isoko, kuko kenshi kividurwa mu masaha y’akazi.
Abashinzwe kuvidura iyi myanda yo mu kimoteri, bavuga ko icyifuzo cy’aba bacuruzi kigoranye, gusa ko bazakomeza gushaka umuti wacyo ku bufatanye bw’impande zose.
Ngezahumuremyi Theoneste,Gitifu w’Umurenge wa Byumba avuga ko bagiye kuganira na rwiyemezamirimo iki kibazo kigashakirwa umuti.
Ati: “Nibyo koko, aba bacuruzi batugejejeho iki kibazo kandi tugiye kuganira na rwiyemezamirimo ushinzwe gutwara imyanda, harebwe uburyo bajya bavidura mu ijoro, mu gihe tugishaka umuti ku buryo burambye.”
Abaturage bifuza ko ibikorwa byo kuvidura byajya bikorwa mu masaha akuze ya nijoro,kuko kumanywa baba babangamiwe n’umunuko uba wasakaye mu isoko ryose.