Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ndayisenga Paul wo mu murenge wa Rushaki w’akarere ka Gicumbi, ukekwaho gukubita, gukomeretsa ndetse no gutoteza umuturage mugenzi we amwita Umututsi.
Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Mwaramutse, Twafashe Ndayisenga Paul ucyekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace. Byabereye mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi.”
Uyu Ndayisenga yatawe muri yombi, nyuma y’ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’umwe mu bakoresha uru rubuga, wandikiwe n’uwakubiswe kugira ngo amufashe gutabaza inzego bireba. Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’ifoto y’umukobwa ufite igikomere ku ijisho cyavaga amaraso.
Uwakubiswe yavugaga ko yakuze uwamukubise ndetse na se bamutoteza bamwita “Umututsi”, bakamusaba ko yazasubira iwabo. Intandaro y’amakimbirane y’impande zombi ngo ni urubanza Amizero avuga ko afitanye na se w’uwo avuga ko yamukubise rushingiye ku mitungo.
Uyu muturage avuga ko Ndayisenga n’umubyeyi we bashatse ’kumwica’ we n’umubyeyi we, babatera amabuye mu ijoro. Ibirenze ibyo ngo yaje no kumukubitira mu maso y’abayobozi barimo uw’umudugudu n’uw’akagari ubwo bari mu nama y’Umudugudu, ari na bwo yamukomerekeje mu isura.
Ati: “Yankubise umugeri mu maso azi neza ko ntari muri bene wacu. Muri uyu mudugudu ni njyewe muntu umwe gusa utuyemo wacitse ku icumu. Rero ajya kumena ijisho yari azi ko ari hagati muri bene wabo ko ntacyo bamutwara.”
Polisi yavuze ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe harimo gukorwa iperereza.