Abaturanyi b’uyu musore bavuga ko bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho basanze umurambo hanukaga imiti yica udukoko, ariko nta gikomere yari afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Nyankenke, Manishimwe Jean de la Croix, yahamirije IGIHE ko ayo makuru ari impamo.
Yagize ati “Yego byabayeho. Ni umusore wari ukiri ingaragu, ufite imyaka 26, bamusanze mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, bamusangamo yapfuye. Bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho bamusanze hanukaga imiti yica udukoko.’’
Gitifu Manishimwe yavuze ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.