Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuwa 07 Ukuboza 2022 bwagejeje imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugore wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Rebero, Umudugudu wa Kirara, ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w`imyaka 13 akanamwanduza imitezi.
Icyo cyaha yagikoze mu kwezi kwa 8/2022, ubwo yatangiraga umwana avuye guhaha, akamukurura akamujyana mu gashyamba akamusambanya. Byamenyekanye ubwo umwana yakinaga n’abandi bana akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru, abana nabo bagera mu rugo bakabivuga ababyeyi bakihutira kumujyana kwa muganga bagasanga koko yarahohotewe ndetse yarananduye imitezi, nibwo uwakoze icyaha yahise afatwa n’inzego zibishinzwe
Inkuru dukesha ubushinjacyaha ivuga ko mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi agashinja umwana ko ariwe wamusabye ko basambana. Ibyo usanga ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko.
Icyaha nikimuhama, azahanishwa Ingingo 4 y’ Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa08/11/2019 ivuga ko iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.”