Umugabo witwa Seleman wo mu murenge wa Nyankenke w’akarere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo gukubitwa ishoka na Bantegeye Yvonne bamaze icyumweru bashyingiranwe.
Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereje y’impano bahawe mu bukwe.
Uwavuganye na Radio/TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko “uwo mugabo basezeranye ku cyumweru yabajije umugore ku byo bari babahaye mu bukwe, ati ’ko turimo akadeni twafashe mu gutegura ubukwe, nta kuntu twagurisha nk’ibyo badutwerereyemo tukaba twava mu ideni?’ Umugore yaramusubije ati ’ibintu biri aha byose ni ibyanjye’, birangira amukubise ishoka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankeke, Uwera Jana, yemeje koko ko Bantegeye yakubise ishoka umugabo we ndetse kuri ubu akaba afunzwe.
Yagize ati: “Iki kibazo twarakimenye, uwakubiswe yashyikirijwe kwa muganga, dufite ikizere ko azakira. Na ho uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba.”
Uyu wakubiswe ishoka amakuru avuga ko arwariye ku Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.
Umuurenge wa Nyankenke biriya byabereyemo urabarurwamo imiryango igera kuri 46 ibanye mu makimbirane.