Umugabo witwa Muhirwa uri mu kigero cy’imyaka 37, yatawe muri yombi nyuma yo gutera icyuma Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53 ubwo aba bombi barwanaga.
Amakuru avuga ko Muhirwa yegereye Ahorwabaye akamubwira ko umugore babana mu nzu mu buryo butemewe n’amategeko, ajya aryamana nawe kandi ko atari we gusa, ahubwo hari n’abandi bagabo bajya baryamana nawe.
Ibi byababaje Ahorwabaye ananirwa kubyihanganira, yadukira Muhirwa bafatana mu mashingu, bararwana rubura gica.
Mu gihe uyu murwano warimo guca ibintu, Muhirwa yahise atera icyuma mu nda Ahorwabaye ava amaraso menshi cyane, abari hafi bagerageza kumugeza kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye ashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemereye IGIHE iby’aya makuru.
Ati “Mu Isantere y’ubucuruzi ya Rwambona, bicyekwa ko uwitwa Muhirwa yatonganye n’uwitwa Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53 bapfa ko yamubwiye ko atereta umugore witwa Uwamariya Esperance ubana na Ahorwabaye mu buryo butemewe n’amategeko. Bivugwa ko barwanye maze amutera icyuma mu nda ahita yiruka.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo wakijijwe n’amaguru abonye ibyo amaze gukora, amaherezo yaje gufatwa n’inzego z’umutekano.
Ati “Ku bufatanye n’abaturage, Polisi yahise ita muri yombi ukurikiranyweho ubwicanyi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzajyaha, RIB, Sitasiyo ya Byumba ngo akorweho iperereza kuri ubu bwicanyi.”
Polisi yatanze ubutumwa ku baturage bwo kujya batanga amakuru ku gihe aho babonye abafitanye amakimbirane ashobora kuvamo intandaro y’urupfu, no kureka umuco ugayitse wo kurwana mu gihe bafitanye ibibazo, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubicyemura.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.