Umugabo w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ubwo ababyeyi bari bamutumye kugura isabune.
Iki cyaha cyakozwe kuri uyu wa 15 Mata 2023 mu masaha ya saa kumi n’ igice, ubwo umugabo yahuriraga mu ishyamba n’uyu mwana akekwaho gusambanya.
Amakuru avuga ko ababonye mbere uyu mwana bamwumvishe arira, bagiye kureba ibibaye ababwira ko yasambanyijwe.
Umwe mu baturage yagize ati “Twamushakishije nimugoroba tukimara kubyumva, gusa twamufatiye mu mudugudu wa Karambi, kuko ntabwo twari guhishira icyaha cyabaye ku mwana w’umuturanyi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias, yemeje aya makuru.
Ati “Ukekwaho icyaha yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), umwana we yajyanywe ku Bitaro bya Byumba.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.