Ku wa 15 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, dosiye y’abagabo bane bakurikiranyweho kwica umukobwa bakamujugunya mu murima.
Icyaha bakurikiranyweho bagikoreye mu Mudugudu wa Kababito, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti, ku itariki ya 20 Nzeri 2024.
Uwo munsi, abo basore basabye nyakwigendera ko yabaherekeza ku kabari ngo bamusengerere aremera barajyana. Amasaha yo gutaha ageze, batahanye nawe maze bageze mu nzira bamutema akaboko aravirirana kugeza apfuye. Nyuma yo kumutema, bamujugunye mu murima wari hafi aho akaba ari naho yatoraguwe yapfuye.
Mu ibazwa ryabo bahakana icyaha baregwa ariko ntibahakana ko bahuye na nyakwigendera kandi ntibagaraza uko batandukanye.
Icyaha bakurikiranyweho nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’Itegeko no nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.