Inteko Ishinga Amategeko muri Ghana yashyigikiye ivugururwa ry’umushinga w’itegeko ryamagana abaryamana bahuje ibitsina, bituma uwo bizajya bimenyekana ko ari umwe muri bo azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.
Yemeje kandi ko umuntu uzagaragarwaho ibikorwa byo gukora ubukangurambaga busabira uburengiranzira abaryamana bahuje ibitsina, azajya ahanishwa imyaka 10 y’igifungo muri gereza.
Iki cyemezo cyashyigikiwe na benshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Ghana gusa kizahinduka itegeko mu gihe kizaba cyamaze kongera gusuzumwa neza.
Ubusanzwe ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina muri Ghana ntabwo byemewe. Bamwe mu bashyigikiye uyu mushinga w’iri tegeko barishimye bavuga ko rizafasha gusigasira indangagaciro z’Abanye-Ghana mu gihe abandi batabishyigikiye bo bavuze ko ari ukubangamira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.
Ibirego byinshi byamaze gutangwa mu rwego rwo kugaragaza ingaruka mbi mu gihe iki cyemezo kizaba cyahindutse itegeko.
Si muri Ghana gusa abaryamana bahuje ibitsina bagiye kujya bahanwa kuko Uganda iheruka kwemeza itegeko rigena igihano kirimo n’icy’urupfu kuri ibi byaha.