Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, yemeza ko haburaga gato ngo intambara y’u Rwanda na Uganda ibe mu gihe ibi bihugu byari byarananiwe gukemura ibibazo byari bifitanye.
Uyu musirikare yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Arinaitwe Rugyendo, cyari gikubiyemo ingingo zirimo izirebana n’inzinduko ebyiri yagiriye mu Rwanda muri uyu mwaka, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame birebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Gen. Kainerugaba yavuze ko ibi biganiro byakemuye byinshi, binaburizamo intambara yashobokaga cyane yari igiye guterwa n’abo yise ‘ba kirogoya’ basa n’abari bagiye kugera ku ntego yabo, ariko Imana ikayiburizamo.
Yagize ati: “Ndatekereza ko twageze kuri byinshi. Ba kirogoya basa n’abari bagiye kugera ko ntego yo kutugeza ku manga y’intambara. Ni Imana ishobora byose yadukuruye, idusubiza inyuma. Ubu turimo kuganira, turi mu bufatanye, imipaka irafunguye. Ndashimira abayobozi bacu baremye aya mahoro.”
Gen. Kainerugaba yagendereye u Rwanda tariki ya 22 Mutarama n’iya 14 Werurwe 2022. Yemeza ko ibihugu biri mu murongo mwiza wo gukemura ibitarahise bikemukira mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame.