Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki gihugu Museveni, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye rya RNC adakwiye kugira icyo akora ku gihugu cye(Muhoozi) ari cyo u Rwanda.
Ibi uyu mugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu Gihugu cya Uganda yabitangarije ku rukuta rwe rw Twitter aho asanzwe anyuza amagambo agaragaza u Rwanda nk’igihugu cye ndetse na Perezida wacyo Paul Kagame akaba ari umubyeyi we.
Gen. Muhoozi kandi aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho yari yaje kubonana na Perezida Paul Kagame ku bijyanye no kuzahura umubano ibi bihugu byombi (Uganda n’u Rwanda) wari umaze imyaka myinshi utifashe neza ndetse n’imipaka ibihuza yarwafunzwe.
Gusa nyuma yo kugirana ibiganiro hahise hafungurwa umupaka wa Gatuna/Katuna uherereye mu majyaruguru y’u Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Gen. Muhoozi yagize ati:”Jenerali Kayumba na RNC, sinzi ibibazo nyamukuru wagiranye n’u Rwanda hamwe na RPF / RDF? Ariko ndakwihanangirije ngo ntuzatinyuke gukoresha igihugu cyanjye ku bitekerezo byawe!”
Aya magambo kandi uyu muyobozi yayaherekesheje n’ifoto ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Gusa nubwo Gen. Muhoozi yatangaje ibi, mu byo u Rwanda rushinja igihugu cy’Ubugande ni uko gicumbikiye abarwanya Leta ndetse bari muri iri shyaka rya RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Benshi bakomeje kugira icyizere y’uko umubano w’ibi bihugu byombi ushobora gusubira uko wahoze kubera ibiganiro n’intambwe igenda iterwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu byombi mu gukemura amakimbirane bifitanye.