Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga naho Francis Gatare agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB.
Itangazo rigaragaza abayobozi bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubulika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 27 Nzeri 2023.
Francis Gatare yasimbuye Clare Kamanzi wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere kuva mu 2017, umwanya n’ubundi bari basimburanyeho.
Kuva ubwo Gatare yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, umwanya yavuyeho muri Kanama 2021, asimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi. Icyo gihe yahise ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu.
Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Prof. Nshuti Manasseh wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazubawagize. Uyu yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye .
Hari kandi Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Ni inzobere mu by’ubushakashatsi akaba yari umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza yu Rwanda mu ishami ry’ubukungu.
Alphonse Rukaburandekwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito gifite abayobozi b’agateganyo.
Bonny Musefano yagizwe Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo. Muri Nyakanga 2020 yari yahawe inshingano nk’umuyobozi ushinzwe Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Burayi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.