Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Rwimbogo hari abahinzi b’umuceri bavuga ko bafite ikibazo cy’uko urugomero rw’amazi rwa Kiliba rwabafashaga kugaburira umuceri amazi,rwuzuyemo umucanga,bakaba bavuga ko ibi birimo kubateza igihombo.
Aba bahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative ya Coproriz Ntende iherereye muri zone ya Humure na Kabeza,bakaba basaba ko rwasiburwa bagakomeza ubuhinzi bwabo.
Ugeze muri iki gishanga cya Coproriz Ntende muri zone ya Humure na Kabeza, umuyoboro uha amazi muri utu duce kuri ubu nta mazi arimo ndetse ahenshi mu mirima y’umuceri yamaze kuma.
Intandaro y’ibi byose ni uko urugomero rwa Kiliba rusanzwe rugaburira amazi aka gace rurimo amazi make cyane ndetse unarebesheje ijisho, bigaragara ko rwuzuyemo umucanga, abaturage bakavuga ko wazanywe n’isuri iturutse ku misozi ihakikije yakorerwagaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bwa Coproriz Ntende bwongeraho ko ubusanzwe kuri hegitare imwe bezaga toni 4.5, ariko kuri ubu bateganya kweza nibura toni 2 gusa.
Aha niho abahinzi bahera bifuza ko uru rugomero rwa Kiliba rwakongera rugakorwa neza bityo nabo bakongera kubona amazi yo kwifashisha mu buhinzi bwabo bakiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kuri ubu ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye byahagaze, ndetse ko ubu hari ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’Akarere ngo harebwe uko uru rugomero rwasiburwa nk’uko byemezwa na Gasana Richard,Meya wa Gatsibo.
Ubusanzwe Koperative Coproriz Ntende ikorera mu Mirenge ya Gitoki, Rugarama na Rwembogo, gusa ahagaragara imirima myinshi yagizweho ingaruka z’urugomero rwa Kiliba ni iyo mu Murenge wa Rwimbogo.
Coproriz Ntende igizwe n’abanyamuryango basaga 3500, ikaba ikorera ku buso bwa hegitare zisaga 600 ariko 400 akaba arizo zizagirwaho n’ingaruka zo kubura amazi.