Mu Karere ka Gatsibo,mu murenge wa Muhura,Akagari ka Taba mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Muhura,haravugwa inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye wapfuye azize uburwayi butaramenyekana, aho yafatiwe ku ishuri.
Amakuru BWIZA yahawe na bamwe mu bakora kuri iki kigo, bavuga ko ngo uyu mwana ashobora kuba yagiraga indwara yo kubura amaraso(Anemia). Andi makuru akavuga ko uyu mwana ngo yatangiye acibwamo.
Uyu munyeshuri bivugwa ko ngo yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Muhura, bagahita bamuha transfer imujyana ku bibitaro by’akarere bya Kiziguro.
Aya makuru akaba yashimangiwe n’umuyobozi wa Groupe Scolaire Muhura,Pasiteri Kamali Jean Marie Vianney aho yabwiye BWIZA ko koko bagize ibyago bakabura umunyeshuri,
Ati:” Nibyo koko uyu mwana yafashwe n’uburwayi aho yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muhura nacyo kiza kumwohereza ku Bitaro bya Kiziguro ari naho yaguye”.
Yavuze ko muri iki kigo nta burwayi budasanzwe buhari,ari naho yanavuze ko barimo kuganiriza abanyeshuri babihanganisha kuko babuze mugenzi wabo,anavuga ko barimo gutegura uburyo bazajya gushyingura uyu witabye Imana,BWIZA yamenye ko yakomokaga mu karere ka Kayonza.